Kigali: Umukobwa w’imyaka 14, yatewe inda n’Umwarimu nyina yazanye ngo amwigishirize mu rugo

Kubara inkuru y’umwana watewe inda afite imyaka 14 ntibyorohera buri wese biranagoye kubyiyumvisha. Umukobwa uvukana n’abana 3, yatewe inda yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye. Yivugira ko yatewe inda afite imyaka 14 akabyara afite 15.

Icyo gihe yigaga mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba.

Avuka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko we n’umwana we barererwa mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Akimara kubyara, nta buzima bubi yanyuzemo kuko nyina umubyara yitaga ku mwuzukuru we cyane ko abatabizi babonaga umwana ari uwe. Afite imyaka 19, umwana we afite imyaka 4 y’amavuko.

Uko yatwaye inda

Inkuru yo gutwara inda, uyu mukobwa twahaye izina rya Isimbi, ayivugana umutima ukomeye kandi yifitiye ikizere cy’ejo hazaza cyane ko yashoboye gusubira mu ishuri.

Asobanura ko yatewe inda n’umwarimu yazaniwe n’ababyeyi be ngo amufashe nyuma mu gihe atari akibasha gusubira mu kigo yigagamo acumbikirwa.

Uwo mwarimu bakimara kumuzana biganye mu gihe gito ariko ibyo bakagombye kuba barigaga si byo yamwigishaga, ahubwo yamujyanaga mu masomo agamije kumugusha mu mutego wo kumushuka.

Ati: “Yaje gusa nkaho anyinjije mu kindi cyigisho cye nakwita nk’aho ari ubuzima bw’imyororokere.  Ni bwo yaje kunyigisha ibintu bijyanye n’isugi ariko abinyigisha bitandukanye n’ukuri”.

“We yambwiye ko isugi ari ikintu kizira cyane ku mukobwa cyangwa umuntu wenda kubaka kandi ko kugira ngo umuntu areke kuba isugi ari ibintu bigorana cyane”.

Yongeraho ko mwarimu yamubwiye ko umuntu wakwemera kubimufashamo yaba ari umuntu wemera kumwitangira.

Ati: “Icyo kiganiro yakinyigishije kenshi ariko nanjye naje kwitinya mbura uwo mbaza nanga kubibaza. Yaje kumbwira ko yemeye kunyitangira ko kubona umuntu ‘wagusujyura’ ari umuntu waba yemera kukwitangira, arambwira ngo ndakwitangiye uyu munsi reka nkufashe. Ni bwo yabinkoreye nk’umuntu umfasha birangira ntwaye iyo nda”.

Avuga ko umwana w’imyaka 14 iyo atabanye n’ababyeyi be cyane ngo bagende bahura kenshi, batabona umwanya wo kuganira ngo bamusobanurire byinshi ku buzima bujyanye n’icyiciro cy’imyaka aba agezemo.

Nyuma yasubiye ku ishuri yigaho acumbikirwa atwite. Yaje kubaza amakuru y’ukuntu umuntu yororoka, mugenzi we aza kumubwira ko iyo imihango itinze cyane biba byatewe n’ikirere.

Igihembwe kirangiye yongeye gusubira ku ishuri abwira mugenzi we uko bimeze ahita amubwira ko ibintu bitameze neza, atangira guhindagurika ariko amuhishira ibanga.

Yaratashye amaze kumva ko arimo gukeka ko atwite abibwira wa mwarimu wamugiriye inama y’iby’isugi.

Icyamutunguye ni uko yamugiriye inama yo gutoroka ndetse we bagitadukana ngo yaratorotse, Isimbi bimubera iyobera no kutabona aho yahera ajya kubaza umubyeyi we kandi n’uwabikoze yaratorotse.

Yagize ati: “Nabyaye mbatunguye kuko babonye ko ntwite igihe cyo kuvuka kw’inda kigeze”.

Isimbi amaze kubyara ubuzima ntibwamworohoye.

Yabyaye umwana neza nta kibazo agize ariko nyina akajya amuheka akomeza kwiga kandi ntibyamuhungabanya.

Yagize ati: “Aho byaje kuba ikibazo cyane, ni igihe uwo mu byeyi yari amaze kwitaba Imana, ni ho ubuzima bwanshaririye ni bwo nagize ingaruka maze kuva mu ishuri, maze gusigarana n’umwana mbona ko ngiye kurera, ni bwo nahuye n’ikibazo mbonye ko abandi bana babonye abagiye kubarera njye nkasigara”.

“Abo tuvukana babonye nsigaye mba ikibazo kuri bo ubuzima bukomera ubwo”.

Uwamuteye inda ntazi iyo aba n’aho akomoka

Isimbi avuga ko umubyeyi we yabanje kugerageza kumenya aho uwamuteye inda akomoka kugira ngo abone amakuru ajyana mu rukiko.

Izina ry’uwamuteye inda rizwi ni Tonto kandi umubyeyi we ntiyashoboraga kujya mu butabera avuga iryo zina. Ati: “Twagerageje gukurikirana amakuru ariko nta mazina ye twigeze tumenya”.

Kuva maman wacu yitaba Imana, ni we bari baziranye ubu abo turimo kubana na bo ntabwo ibyo bajya babyitaho kuko nta makuru na make babona ku wanteye inda”.

Avuga ko umwana we ataragira ubwenge bwo kumwita mama kuko mama we yapfuye ari we yita mama.

Icyakoze ngo ababarera ni bo yita Papa na Mama uretse kuba we amwisanzuraho cyane kubarusha.

Isimbi yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo ubuzima butamworoheye yumva yifitiye icyizere kandi ko azi neza ko umwana we azakura neza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku bakekwaho ibyaha mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Njanwe Jean Marie Vianney, aherutse gutangaza ko icyaha cyo gusambanya abana gisaza nyuma y’imyaka 10 uretse ko hari kwigwa umushinga w’itegeko wagishyira mu byaha bidasaza.

Imvaho Nshya

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *