U Rwanda rwahindutse igihugu kiyobowe mu buryo bw’igitugu ubwo Himbara yahungaga igihugu ku nshuro ya mbere.

Mu cyumweru gishize, urubuga rwo muri Canada, National Post, rwanditse inkuru ndende ifite umutwe ugira uti ‘Is democracy dying? After hopeful end to 20th Century, the institution withers worldwide.’ (Demokarasi yaba iri kurangira? Nyuma y’icyizere cyo mu mpera z’ikinyejana cya 20, inzego zirimo gusenyuka ku rwego rw’Isi).

Nk’uko bisanzwe, iyi nkuru yagaragaje ko hamwe mu hantu demokarasi yacyendereye ari mu Rwanda, ndetse impuguke yatoranyijwe kugira ngo igire icyo ivuga ku butegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda ni David Himbara. Icyakora niba demokarasi iri gucyendera mu Rwanda, bisobanuye ko yigeze kuhaba.

Himbara avuga ko mu Rwanda haheruka demokarasi ubwo yari akiri mu gihugu. U Rwanda rwahindutse igihugu kiyobowe mu buryo bw’igitugu ubwo yahungaga ku nshuro ya mbere.

Rwongeye kugaruka muri demokarasi ubwo yagarukaga [mu Rwanda] “Mbere yo guhunga burundu mu 2010”, ari nabwo u Rwanda rwahindutse igihugu kiyobowe mu buryo bw’igitugu kugeza magingo aya. Birashoboka ko mu gihe Himbara yagaruka mu gihugu, ari bwo amahame ya demokarasi yakongera kugaruka mu gihugu.

Iki ni cyo gitangaje kuri Himbara, wishimira kwigaragaza nk’utavuga rumwe na Perezida Kagame, nyamara kuri ubu akaba atagifite aho kuba, nubwo akomeza kunenga Perezida Kagame nk’intandaro y’icyo kibazo.

Ikindi kidasanzwe kuri Himbara, ni uburyo mu myaka 10 ishize kuva ‘yava mu Rwanda burundu’, atabashije kubona ikindi kiranga izina rye kitari ukugaragaza ko ‘Perezida Kagame yahoze ari umukoresha we’.

Mu by’ukuri, imyaka 10 ni igihe gihagije ku buryo Himbara yakabaye yarabonye ikimuranga gishya kimutandukanya n’umuntu avuga ko anenga cyane. [Bitabaye ibyo] umuntu ashobora gutekereza ko Himbara adafitiye urwango Perezida Kagame.

Himbara abona agaciro ke gashingiye ku buryo izina rye rihuzwa na Perezida Kagame, ku buryo iyo atavuze ko yahoze amukorera, avuga ko atavuga rumwe na we mu buryo bukomeye.

Uyu ni umuntu uvuga ko ari umwalimu wa kaminuza. Ibi byakabaye bihagije nk’umwirondoro we mushya ndetse yakabaye yarakomeje ubuzima [atacyigaragaza nk’umuntu wakoranye na Perezida Kagame].

Icyakora niba atifuza gukomeza ubuzima bushya [budashingiye kuri Perezida Kagame], yakamushimye nk’umuntu wamuhaye umwirondoro kandi yishimira cyane ndetse akifuza no gukomeza guhuzwa na we kugeza apfuye.

Ikimuhuza na Perezida Kagame kimuhesha agaciro kurusha kwitwa umwalimu wa kaminuza. Kugenda amusebya rero byafatwa nko kudashimira umuntu rukumbi wamuhaye ikintu cy’ingenzi yiyitirira.

Icyakora umuntu wishyizemo abandi ntatekereza neza. Muri iyi nkuru, Himbara avuga ko hari Umunyarwanda mugenzi we utuye i Edmonton wamuburiye ko ‘yahawe akazi na Leta y’igitugu y’u Rwanda kugira ngo amucecekeshe.’

Uwo muntu wahawe ako kazi nta wundi utari Dr. Laurence Muganga, uwo Himbara yatoje uburyo bwo kubeshya inzego z’ubuyobozi kugira ngo abone ubuhungiro muri Canada.

Nyuma, Himbara yaje guha akazi Muganga kugira ngo yinjire mu bantu baterwa inkunga na Uganda mu mugambi wo kurwanya u Rwanda. Perezida Museveni yigeze kuvuga ko Himbara ari gukora akazi keza mu kwangiza isura y’uwahoze ari umuyobozi we, ari we Perezida Kagame.

Himbara akunze kwandika ko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu barambiwe Perezida Kagame ndetse akunze kuvuga ko atagikunzwe mu gihugu. Yongeraho ko Abanyarwanda benshi bifuza kuva mu gihugu nk’uko yagiye.

Icyakora akunze no kuvuga ko atakwigisha muri Canada kubera ko amashuri yigishamo yuzuyemo Abanye-Canada bafite inkomoko mu Rwanda ‘ibituma agira ubwoba ko nabo bashobora kuba barahawe akazi ko kumucecekesha,’ nk’uko umwanditsi w’inkuru abigarukaho.

Mu kwandika ibinyoma bya Himbara, umwanditsi w’inkuru ntiyashoboye kubona ko amakuru ya Himbara avuguruzanya ndetse ahubwo akerekana ko Perezida Kagame afite igikundiro mu Rwanda no hanze yarwo.

Bitabaye ibyo se, kuki Abanyarwanda babonye ubwenegihugu bwa Canada bakomeza gukorera Perezida Kagame?

Gusa Himbara agaragaza ko atari abanyeshuri gusa bakorera Leta y’u Rwanda mu kumucecekesha, kuko yavuze ko “yirinda abandi Banyarwanda bari mu mujyi atuyemo,” nk’uko inkuru ikomeza kubigarukaho.

Himbara kandi agerageza kubyutsa amarangamutima, avuga ko uburyo akurikiranwa ari ibintu “Bitarangira ariko ibi ntacyo bitwaye ugereranyije n’ibyakozwe ku bandi bantu. Ndacyariho. Ntabwo ndicwa”.

Hano Himbara yavuze ukuri; ntabwo ari wenyine muri uyu mugambi wo guharabika u Rwanda. Undi ni René Mugenzi na we wabeshye ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abone ubuhungiro mu Bwongereza.

Uyu na we akunze kuvuga ko amaze imyaka myinshi ari umwe mu bakomeye batavuga rumwe na Perezida Kagame.

Mugenzi kimwe na Himbara, yabeshye Polisi ko Perezida Kagame ari kumuhiga. Nyuma y’igihe kinini abeshya abaturage bo mu Bwongereza, yaje guhabwa inshingano zo kugenzura umutungo wa kiliziya yo mu gace atuyemo.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, yibye umutungo wayo kugeza ubwo ishiriwe n’amafaranga burundu.

Mugenzi yaje gutabwa muri yombi, aho umunyamategeko we yavuze ko [impamvu yibye ari uko] yumvaga atewe ubwoba na Leta y’u Rwanda kandi ko ibi byatumye agira igihunga, ndetse bigatuma agorwa no kubona akazi.

Uyu munyamategeko kandi yongeyeho ko kugira ngo Mugenzi ahangane n’ibimutera ubwoba biturutse mu Rwanda, yakoresheje amafaranga ya kiliziya mu gukina urusimbi bikarangira abaye imbata yarwo.

Icyakora ibi byose ntacyo byari bibwiye Urukiko rw’i Norwich. Umucamanza Katherine Moore, yanzuye ko ubwoba bwa Mugenzi ‘budafitiwe ibihamya’ kandi ko nta ‘bimenyetso bihagije bishyigikira ubuhamya bwe. Yakatiwe gufungwa amezi 27.

Inkuru y’uko byagenze igaragazwa mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza ifite umutwe ugira ‘How we won fight to name cathedral fraudster’, ivuga Rene Mugenzi.

Himbara na we ni umutekamutwe wa Edmonton. Igihe cye imbere y’urukiko kiregereje.

Inkuru ya IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *