Esta (izina yahimbwe) utuye i Gikondo yabyariye iwabo afite imyaka 18. Ubuzima bwaramubihiye ageza ubwo ashaka kuva mu muryango ariko ubu aramwenyura n’icyizere ni cyose. Kumubaza isoko yabyo aragusubiza mu ijambo rimwe: ni “Achieve”.
Ni inkuru y’urugendo rurerure abara igatera uyumva amarangamutima akaba yanagira ikiniga.
Ati: “Nari mbayeho mu buzima bugoye, narihebye, ubuzima narabwanze. Byaje kugera aho mpunga kuko numvaga naranze ubuzima bitewe n’uko nakorewe ihohoterwa”.
Ubu afite imyaka 23. Arangije ayisumbuye yabonye akazi akorera amafaranga; ateretwa n’umusore bari baturanye ntiyamukunda maze amupangira umugambi mubisha abinyujije ku mukobwa w’inshuti ye.
Uwo mukobwa yari azi iby’ubuzima bw’imyororokere ndetse akaba azi kubara iminsi y’uburumbuke ya Esta kuko baganiraga byinshi.
Bitewe n’uko we yari yaratewe inda iwabo w’umusore bakamwanga, yabeshye Esta ko atamerewe neza bityo agomba kumuherekeza aho yari agiye kuzana ibikoresho umunsi umwe.
Bagezeyo nta wundi uhari, umukobwa arateka ariko ahereza Esta “Smirnoff [ikinyobwa giryoherera ariko gisindisha]” ngo anywe kuko iryoha ikanaruhura. Undi na we yaranyoye kuko atari ayizi.
Yagize ati: “Muri kwa kunywa hari sas saba z’amanywa, nicuye saa kumi n’ebyiri n’igice nsanga ndi kumwe n’umusore, wa mukobwa nta wuhari. Kuva uwo munsi umukobwa ntarongera kunyitaba kuri telefoni”.
Byaramurenze anyura mu buzima bugoye cyane ariko ngo nta kitagira iherezo.
Yakomeje ati: “Ikintu navuga ko twigiye mu mushinga Achieve muri make ni ugutinyuka, niba wahuye n’ihohoterwa hari uko wabivuga kandi ugakurikiranwa. Njye nabwiye mama ko bari bagiye kungambanira ariko sinamubwiza ukuri”.
Ubu umwana wa Esta agize imyaka itanu ariko ntabwo amuhangayikishije kuko abasha kumwambika akanamwishyurira ishuri.
Nyuma yo guhabwa inkunga y’ingoboka yaguze imashini isya isombe anatangira ubucuruzi buciriritse. Ubu yibeshejeho kandi afite icyizere cy’ubuzima kuko ibyo akenera abyishakamo akanizigama hamwe na bagenzi be.
Mugenzi we w’imyaka 20 yabyaye afite imyaka 19 kubera igihiriri cy’urungano no kutamenya ubuzima bw’imyororokere.
Mu buhamya bwe yasobanuye ko yumvaga atewe ipfunwe no gusaba iwabo ibyo akenera, akanabasaba ibyo umwana akeneye kuko umusore wamuteye inda yamutereranye akimara kumusaba kuyikuramo akabyanga.
Yagize ati: “Ubu namenye ubuzima bw’imyororokere. Cya gihe ntaratwita iyo mba nzi kubara iminsi y’uburumbuke nkanamenya gukoresha agakingirizo simba naratwite”.
Bashimangiye ko bigishijwe kurwanya SIDA no kuyirinda mu buryo butandukanye ndetse bakigishwa kwizigama, ibibahindurira imibereho.
Uwase Aisha, ni ijwi ry’umukobwa muri Achieve. Aganira na IGIHE ubwo YWCA Rwanda yari imaze guhabwa igihembo, yavuze ko umusaruro w’ibikorwa byayo umaze kurenga 80%.
Ati: “Abenshi mu bo tugerageza guhindurira ubuzima hirya no hino mu gihugu babigeraho kandi mu buryo bufatika”.
Abakobwa babyara bakiri bato cyangwa basambanyijwe bakunze guhura n’ikibazo cyo kwigunga no kudashaka kuvuga ibyababayeho.
Uwase yavuze ko abagenerwabikorwa bagerwaho hifashishijwe abafashamyumvire babihuguriwe batuye mu midugudu barimo kuko baba babazi.
Nyuma yo kubabarura bashyirwa mu matsinda bagatangira guhabwa ibiganiro bibera ahantu hatekanye bityo bagasangira ubuhamya bw’ ibyababayeho ku buryo bisanzuranaho.
Aho ni naho bahererwa amasomo ku buzima bw’imyororokere,ubumenyi bw’ingenzi mu buzima no kwigira mu bukungu binyuze mu kwizigama n’izindi nyigisho.
Yakomeje ati: “Tubanza kubafasha mu mitekerereze kugira ngo babanze biyakire, bongere bumve ubuzima hanyuma tukabashyigikira no mu by’ubukungu”.
Abo bakobwa batanga inama z’uko abatarahura n’ibyago byo gutwita bagerageza kumenya amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe n’ikigare cy’urungano.
Ku babyaye bakiri iwabo, ubuzima ntibwarangiye. Esta yavuze ko kwiyakira ari cyo kibanza maze ukongera ukiyubaka.
YWCA Rwanda yahawe igihembo mu bya Women in Business Awards 2021 bitangwa na 1000 Hills Events, nk’Umuryango washyigikiye abagore n’abakobwa bababaye, bakabasha kwigobotora ubukene kandi bagakorerwa ubuvugizi ku burenganzira bwabo.
Umushinga Achieve uterwa inkunga na USAID ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango Young Women’s Christian Association of Rwanda (YWCA Rwanda).
Ufasha abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 24 barimo ababyaye imburagihe, abavuye mu ishuri n’abakora uburaya bagahabwa amahugurwa ku buzima bw’imyororokere bigishwa kwirinda virus itera SIDA ndetse bagafashwa kwigira binyuze mu kwizigama no kubaha inkunga y’ingoboka.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/45bUPa2_zPs
https://youtu.be/WfbqIQHaa8c
https://youtu.be/5hCBIj43gRE
https://youtu.be/2XX5Aa1v59o
https://youtu.be/IF0iRpc-ltw
https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com