Kigali: Umunyarwandakazi yaburiwe irengero nyuma yo kujyana n’uwari ugiye kumurangira umugabo

Umuryango w’uwitwa Uwizeyimana Vestine, utuye mu murenge wa Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge, mu kagari ka Nzove, uratabaza uvuga ko uyu mukobwa wabo yaburiwe irengero nyuma y’uko abeshywe n’umugabo atazi amubwira ko yamusanga mu mahanga.

Nkuko yabitangarije Isango Star ducyesha aya makuru, Kantama Christine, uvukana na Vestine avuga ko batazi irengero ry’uyu mwana wabo witwa Uwizeyimana Vestine uri hagati y’imyaka 30 wari kumwe n’umwana we w’umukobwa witwa Jiana ufite imyaka 3 yamavuko.

Uyu Vestine akaba yaragiye avuga ko agiye mu mahanga ajyanywe n’abantu batazwi, ariko ibyumweru hafi bitatu bikaba bishize batazi amakuru ye.

Uyu Kantama yagize ati: “Hari umuntu wamuhamagaye kuri WhatsApp ngo amujyane muri Malawi ngo amurangireyo umugabo, abantu bamutwaye baramubwiye ngo ntagire umuntu abibwira usibye Mama wenyine”.

“Natwe twabimenye habura nk’iminsi 3 ngo agende, kuwa 4 w’icyumweru kibanziriza Noheli nibwo yagiye”.

“Yateze moto imujyana guhura n’uwo muntu wari ugiye kumutwara n’umwana, nongeye kumuvugisha mubaza aho bageze ambwira ko ahantu bageze batahazi nyuma yaho telefone ye yavuyeho n’ubu ntabwo turongera kumubona”.

Kuri iki kibazo, Dr. Murangira B.Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, yavuze ko iyo umuntu abuze uwe muri ubwo buryo agomba guhita ajya gutanga ikirego hagatangira gukorwa iperereza ndetse anizeza uyu muryango ko bazafashwa mu gushakisha uwabo.

Yagize ati: “Icyo tukivugaho iyo umuntu abuze uwe agomba kwegera urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukamufasha gushaka, hari abantu nk’abongabo bagenda gutyo bashutswe bagatwarwa ngo bagiye gushakirwa akazi”.

“Mu byukuri harimo icyo nakwita uburangare no gushamaduka, n’imyaka ye afite yagombye kuba yaragize amakenga”.

“Icyo ni ikibazo cy’Abantu batwarwa bakajya kugurishwa, akenshi baramubeshya ngo ntuzagire uwo ubibwira nubivuga bizapfa”.

“Icyo dusaba abantu nabo ni ugutanga amakuru, ikizere nuko tuzakora akazi neza, tuzakora icukumbura nkuko tubishinzwe nkuko tubikora ubwo ibazava mu icukumbura nibyo tuzabamenyesha”.

Uyu Uwizeyimana Vestine wabuze ari kumwe n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 3, ngo yajyanywe muri Malawi n’umugabo atazi wamubwiye ko nawe ari Umunyarwanda ukomoka mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Yari yaratandukanye n’umugabo we bashakanye bakanabyarana uyu mwana, yari acumbitse mu murenge wa Kigali, akagari k’Agatare.

Ni mu gihe umuryango avukamo utuye mu kagali ka Nzove mu murenge wa Kanyinya, Nyina umubyara yitwa Mukandahiro Josephine naho se akitwa Nzaramba J. Damacsene.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *