Huye: Umusore yitabye Imana nyuma yo gutererwa ibyuma mu kabari

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko witwa Hakizimana Valens wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yaterewe ibyuma mu kabari mu ijoro ryakeye bimuviramo urupfu.

Ibi byabaye ahagana saa yine z’Ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022, mu kabari kavugwaho kwenga no gucuruza inzoga y’igikwangari, gahereye mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Rukira.

Amakuru ducyesha IGIHE akomeza avuga ko Hakizimana yari asanzwe akora muri ako kabari, hakaba habereyemo amakimbirane maze aterwa ibyuma mu nda n’umwe mu bakiliya bari bagiye kunywa inzoga.

Akimara guterwa ibyuma, yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Huye kugira ngo avurwe ariko birangira apfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko ukekwaho kumutera icyo cyuma yamaze gufatwa akaba agiye gushyikirizwa ubutabera.

Ati: “Ukekwaho kuba yamuteye icyo cyuma yamaze gufatwa, ubu RIB ikomeje iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubutabera”.

Yakomeje avuga ko nyiri ako kabari byabereyemo yahise aburirwa irengero ariko na we akaba ari gushakishwa kugira ngo hacukumburwe uruhare rwe muri icyo cyaha cy’ubwicanyi, dore ko yari yanafunguye akabari mu masaha atemewe.

Ubusanzwe muri ibi bihe bya Covid-19, utubari dutegetswe gufunga imiryango saa Mbiri z’Umugoroba.

Umurambo wa Hakizimana wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.

Mu Kagari ka Rukira si ubwa mbere havuzwe urugomo ruturuka ku nzoga zitemewe n’amategeko zihengerwa. Muri ako Kagari hakunze no kugaragara agatsiko k’abasore batega abantu bakabambura utwabo bakanabahohotera.

Rwamucyo yasabye abaturage kwirinda ibyaha, abizeza ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zigiye guhagurukira ibibazo by’inzoga zitemewe n’iby’ubujura bigaragara mu Kagari kabo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *