Amakuru mashya: Ethiopia yungutse umusirikare wa mbere ufite ipeti rya Marshal. Amafoto

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za kiriya gihugu, Dr Abiy Ahmed Ali, yazamuye mu ntera Gen Berhanu Jula amuha ipeti rya Field Marshal General.

Ni umuhango wabereye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu.

Guverinoma ya Ethiopia ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko Abiy yazamuye mu ntera Gen Jula akamugira Marshal mu rwego rwo kumushimira kubera “ibikorwa bidasanzwe yakoze mu gihe cy’ibibazo igihugu cyari kirimo”.

Marshal Birhanu Jula Gelalcha yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia kuva tariki ya 04 Ugushyingo 2020, ubwo Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yamusimbuzaga Gen Adem Mohammed.

Byari nyuma y’umunsi umwe ingabo za Ethiopia zitangiye intambara n’inyeshyamba z’ishyaka TPLF riyoboye intara ya Tigray yo mu majyaruguru ya kiriya gihugu.

Ni intambara yamaze umwaka urenga kugeza mu Ukuboza umwaka ushize ubwo inyeshyamba za TPLF zafataga icyemezo cyo kuva mu duce dutandukanye zari zisigaranye mu ntara za Amhara na Afar, gusa Ingabo za Ethiopia ziracyakomeje kugaba ibitero ku barwanyi b’uriya mutwe bivugwa ko bahungiye mu misozi yo muri Tigray mu rwego rwo kubabuza kongera kwisuganya.

TPLF yafashe icyemezo cyo kuva mu ntambara ivuga ko ishyize imbere ibiganiro na Guverinoma ya Ethiopia, gusa ubutegetsi bw’i Addis Ababa bwo buvuga ko abarwanyi b’uriya mutwe bahisemo kurambika intwaro nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ingabo zabwo.

Marshal Jula ni we wari uyoboye urugamba ingabo za Ethiopia zari zihanganyemo na TPLF yari izisumbirije, kugeza mu Ugushyingo 2021 ubwo Abiy Ahmed yatangazaga ko afashe icyemezo cyo kujya kuyobora ingabo z’igihugu cye ku rugamba.

Ni icyemezo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yafashe nyuma y’uko inyeshyamba zari zimaze gutangaza ko ziri ku birometero 200 uvuye i Addis Ababa ndetse ko zifite gahunda yo gufata uyu mujyi zigahirika ubutegetsi, gusa nyuma y’igihe gito Abiy yigiriye ku rugamba TPLF yahise itangira kwamburwa uduce twose yari yarafashe.

Marshal Jula abaye umusirikare wa mbere wo ku rwego rwa Marshal (Jenerali w’inyenyeri eshanu) Ethiopia igize mu mateka yayo, dore ko iri peti ritari risanzwe riba mu gisirikare cya kiriya gihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Abiy Ahmed yinjije ririya peti mu yagize igisirikare cya Ethiopia.

Mu yandi makuru avugwa muri iki gihugu, Guverinoma ya Ethiopie yahaye imbabazi abantu benshi bo mu nzego nkuru z’abarwanya ubutegetsi bari bafunze barimo n’abahagarariye inyeshyamba ziharanira ukwigenga kwa Tigray (TPLF) mu rwego rwo gutegura ibiganiro.

Iki gikorwa cyatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022 nyuma y’amezi 14 y’intambara mu Majyaruguru ya Ethiopie yahanganishije TPLF n’ingabo za leta ariko umwaka ushize ukaba warasize ingabo za leta zisubije imijyi TPLF yari yarigaruriye.

Ibiro bishinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Ethiopie byatangaje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo habeho ibiganiro biganisha ku bumwe burambye, izo mbabazi zikaba ziri mu by’ibanze bitegura ibiganiro by’impande zombi.

Bigira biti: “Izi mbabazi zigamije guharura inzira y’ibisubizo birambye mu mahoro ku bibazo bya Ethiopie”.

Ku rutonde rw’abahawe imbabazi harimo abayobozi ba TPLF kimwe n’abo mu bwoko bwa Oromo na Amhara nk’uko inkuru ya France24 ibivuga ariko umubare w’abahawe izo mbabazi ntiwahise utangazwa.

Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed na we yavuze ko bikwiye kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu ijambo yavuze ubwo aba-Orthodox bizihizaga Noheli.

Intambara yo muri Tigray yatwaye ibihumbi by’abaturage isiga abandi benshi bugarijwe n’inzara.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *