Menya ibyari bikubiye mu masezerano y’ibanga ya Habyarimana na Mobutu mu gushwiragiza abanzi b’ubutegetsi bwabo

Umunyarwanda yaciye umugani ngo inshuti uyibonera mu byago. Ni umugani ukwiriye cyane ku mubano wa Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda imyaka 21 kugeza mu 1994 na Mobutu Sese Seko wa Zaïre (RDC y’ubu) wabaye Perezida kuva mu 1965 kugeza mu 1997.

Umubano wabo warenze uw’abantu ku giti cyabo, winjira no mu mikoranire y’ibihugu kugeza mu 1997 ubwo Mobutu yatwikishaga umurambo w’inshuti ye magara, ngo hato abamuhiritse ku butegetsi batawukoreraho ubufindo.

Mobutu witwaga ‘grand frère’ wa Habyarimana, ari mu bamufashije kujya ku butegetsi binyuze muri Coup d’état yabaye mu 1973 ubwo Habyarimana afashijwe n’igisirikare yigaranzuraga Grégoire Kayibanda.

Kuva ubwo u Rwanda na Zaïre byabaye soma mbike haba mu bibi n’ibyiza, ingendo zihoraho hagati ya Habyarimana na Mobutu ziba nyinshi.

Byageze mu 1985 ibihugu byombi bimaze kunywana kugeza ubwo bisinye amasezerano y’ibanga, yemeza ko ‘umwanzi wa Habyarimana byanga bikunze azaba umwanzi wa Mobutu, n’uwa Mobutu bikagenda gutyo’.

Aya masezerano y’ibanga yasinyiwe i Gbadolite mu Ntara ya Equateur, ku ivuko rya Mobutu. Yasinywe kuwa Kane tariki 12 Werurwe 1985 saa tanu z’amanywa, asinyirwa imbere ya Mobutu ku ruhande rwa Zaïre na Habyarimana ku ruhande rw’u Rwanda.

Igitabo Quinze ans de tyrannie et de tartuferie au Rwanda cya Shyirambere J Barahinyura (1973-1988), kivuga ko ayo masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, yari agamije gushwiragiza abataravugaga rumwe na Leta ya Habyarimana, dore ko hari hashize iminsi hagaragara kurambirwa politiki yari amaze imyaka 12 atangije mu Rwanda.

Habyarimana yari amaze iminsi abibona ko asumbirijwe nyuma y’uko mu 1982 Uganda yirukanye ibihumbi by’impunzi z’Abatutsi zari zarahungiyeyo, bagera mu Rwanda Leta ikabasubizayo ivuga ko ntaho kubatuza ifite, abandi ikavuga ko itazi niba ari Abanyarwanda.

Amakuru yarayakurikiranaga, abizi neza ko isaha n’isaha abo Banyarwanda bashobora kwisuganya bakinjira mu gihugu cyabo ku ngufu. Byahoraga kandi bisohoka mu binyamakuru mpuzamahanga na raporo y’imiryango itegamiye kuri Leta.

Ingingo ya gatanu y’amasezerano Habyarimana na Mobutu basinye, yavugaga ko mu gihe bibaye ngombwa, inzego z’umutekano za Congo zizaha ubufasha bwa ngombwa inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ibihugu byombi byiyemeje guhanahana amakuru mu gihe cyose haba hari ikindi gihugu cyangwa undi muntu ubangamiye umutekano wa kimwe muri ibyo nkuko iyi nkuru ya IGIHE ikomeza ibivuga.

Ingingo igira iti: “Hazabaho guhanahana amakuru ku mikoranire y’ikindi gihugu gituranyi n’ibindi bihugu by’abanzi haba ku mpamvu za politiki, ubukungu n’ibijyanye n’urujya n’uruza”.

Mu ngingo ya karindwi ho bareruye, bavuga ko uzagaragaraho kuba umwanzi wa kimwe mu bihugu byasinye amasezerano, nta gahenge agomba guhabwa mu kindi.

Iti: “Umuntu wese utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zaïre cyangwa se politiki yayo, ubwenegihugu bwose yaba afite cyangwa se uwo yaba ari we wese, ntashobora gutura ku butaka bw’u Rwanda. Umuntu wese utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa politiki yarwo, ubwenegihugu yaba afite bwose n’uwo yaba ari we wese, ntashobora kuba ku butaka bwa Zaïre”.

Ayo masezerano yanakomoje ku muntu washoboraga gufatirwa muri kimwe muri ibyo bihugu, akekwaho imigambi yo guhangabanya umutekano w’ikindi.

Ingingo ya cyenda yagiraga iti: “Umuntu wese ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda cyangwa se undi wese ufatwa nk’ikibazo gikomeye ku mutekano warwo uzafatirwa ku butaka bwa Zaïre, uko azaba ameze kose, azahita yirukanwa ku ngufu mu buryo bwose bushoboka”.

Mu gihe kimwe muri ibyo bihugu cyaba cyugarijwe, amasezerano yavugaga ko ikindi kigomba gutabara cyohereza abasirikare bacyo.

Aya masezerano niyo yahereweho mu Ukwakira 1990 ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Zaïre ni kimwe mu bihugu byatabaye Habyarimana bwangu, yohereza abasirikare bayo bajya kurwanira mu bice by’Umutara, nubwo bahavanye icyasha.

Inyandiko yoherejwe mu Bufaransa na Colonel René Galinié wari mu ngabo zabwo mu Rwanda zafashaga Guverinoma ya Habyarimana, yavuze uburyo imyitwarire y’ingabo za Zaïre yari iteye inkeke.

Ku wa 12 Ukwakira 1990, Ingabo za Zaïre mu Rwanda zongereweho abasirikare 95 bari baturutse i Goma, bituma abasirikare bose hamwe bagera ku 1400.

Inyandiko ya Colonel René Galinié ivuga ko mu bice ingabo za Zaïre zari zoherejwemo, “abacuruzi, abatwaye imodoka cyangwa abagenzi bihitira, bakunze kwamburirwa kuri za bariyeri z’ingabo za Zaïre. Amakuru amwe anavuga ko hari byinshi byasahuwe (by’umwihariko i Gabiro hari Guest-House basahuye bakayeza). Hari n’ibikorwa byo gufata ku ngufu byagaragaye”.

Nubwo ingabo za Zaïre zatereye ikuzo mu Rwanda, Mobutu yakomeje kwizeza Habyarimana ubufasha no kumuha inama, bayubakiraho kugeza mu 1994 ubwo Habyarimana yapfaga na nyuma yaho.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana tariki 6 Mata 1994, umurambo we wahungishirijwe muri Zaïre, Mobutu abanza kuwubika i Gbadolite ku ivuko, kugeza kuwa 16 Nyakanga 1997 ubwo yategekaga ko utwikwa mbere yo guhunga igihugu kubera gusumbirizwa n’ingabo za Laurent Desire Kabila.

New York Times ivuga ko gutwikisha umurambo wa Habyarimana ngo utajya mu maboko y’inyeshyamba, ari kimwe mu bikorwa bya nyuma Mobutu yakoze muri Zaïre nka Perezida, mbere yo guhungira muri Maroc aho yaguye nyuma y’amezi abiri.

Uretse gukomera ku murambo wa Habyarimana kandi, Mobutu yanakomeye ku bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana ubwo batsindwaga n’ingabo za FPR Inkotanyi, bagahunga bamaze gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mobutu yabakirije yombi, abaha umwanya muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, inkambi zihindurwa ibigo by’imyitozo ya gisirikare ngo bisuganye bagaruke kurangiza Jenoside no gukuraho Leta bitaga ‘iy’Abatutsi’.

Uko kwirengagiza impinduka no gufasha abahoze muri Leta ya Habyarimana, biri mu byakoze kuri Mobutu kuko byatije umurindi ubufasha bw’u Rwanda ku ngabo za Kabila, zigabiza Kinshasa Mobutu arahunga.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *