Abaturage b’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bavuga ko niba nta gikozwe ngo amafaranga ibihumbi 40 y’imva bari gucibwa agabanuke, bashobora kuzasubira ku muco wo gushyingura mu ngo kuko arenze ubushobozi bwabo.
Ubusanzwe muri uyu Murenge gushyingura mu irimbi byari amafaranga 1000, ariko muri iyi minsi umuturage wagize ibyago, umuntu we agapfa, iyo agiye gusaba ikibanza cyo gucukuramo imva koperative imuca ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda.
John Habineza avuga ko aya mafaranga nubwo bayacibwa nta muyobozi yaba uw’akagari cyangwa uw’umurenge urabakoresha inama ngo abatangarize ko amafaranga y’irimbi yiyongereye.
Ati: “Amafaranga ibihumbi 40 ni menshi ntabwo abaturage twayabona ahubwo abantu barongera basubire ku muco wo gushyingura mu ngo nk’uko byahoze kera”.
Habimana Egide avuga ko kubura umuntu ugacibwa amafaranga menshi ngo ashyingurwe ari akababaro kaba kiyongereye ku kandi, agasaba ko amafaranga y’irimbi akwiye kugabanywa.
Ati: “Twagiye gushyingura umuntu mu Ryabicini baduca ibihumbi 40, twumva ni menshi ntitwayabona, tugiye muri Kaburanjwiri baduca bitanu”.
“Rwose ni akababaro kaba kiyongereye mu kandi kubura umuntu ugatanga n’amafaranga. Bajye bihangana amafaranga yo gushyingura akwiye kuba 1000 Frw cyangwa 2000 Frw”.
Kaneza Espérance yavuze ko n’amafaranga 1000 hari abayaburaga bakitabaza abaje kubafata mu mugongo kugira ngo babone ikibanza cyo gushyinguramo.
Ati: “Ibihumbi 40 se twabikurahe? Batubabarire barebe ko rubanda rugufi nta kintu dukuraho ayo mafaranga”.
Umuyobozi wa Koperative Dutabare Rubengera, Munyambaraga Cyrille, yemera ko amafaranga bari guca abaturage atandukanye n’ayo inama njyanama yemeje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, avuga ibyo iyi koperative iri gukora bitemewe.
Ati: “Ntabwo byemewe ndi kubikurikirana kugira ngo niyame abantu bari kubikora kuko inama njyanama ntabwo iraterana ngo yemeze ibyo biciro”.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rubengera, Bahati Thierry, yavuze ko bari gutegura inama njyanama iziga kuri iki kibazo.
Ati: “Ntabwo twakwemera ko umuturage wacu abura uburyo ashyingura uwe”.
Gushyingura mu marimbi, ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/45bUPa2_zPs
https://youtu.be/5hCBIj43gRE
https://youtu.be/2XX5Aa1v59o
https://youtu.be/IF0iRpc-ltw
https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com