Rwanda: Abiyita abakozi b’Imana bakambura abayoboke babo akabo kashobotse

Muri iki gihe iterambere rikataje, hakomeje kuvugwa ubwambuzi bukorwa mu ngeri zitandukanye, aho butasize n’abiyita ko ari abakozi b’Imana bakambura abayoboke babo. Benshi mu basanzwe basenga ni bo batekerwa imitwe bakamburwa, bagatanga imitungo yabo n’imiryango.

Hari abaturage batangiye kujyana ibirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bishingiye ku mitwe bagiye batekerwa n’aba biyita abakozi b’Imana.

Umuturage wo mu mujyi wa Kigali waganiriye n’ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru, yavuze ko hari umukozi w’Imana wamutekeye umutwe, akamwizeza kumusengera no gusaba Uwiteka kumuruhura kuko yari aremerewe n’ibibazo byinshi.

N’ikiniga cyinshi, yavuze ko “yanyatse amafaranga nk’ikiguzi ariko nza kumenya ko uwo nizeye yantekeye imitwe, akanyambura’’.

Bamwe muri bo (abapasiteri bashinga amahema bagatangiza insengero) biyita abanyabitangaza bagatangira guhanura kandi bakayobokwa.

Hari ababikora nk’umuhamagaro ariko abandi bakabyinjiramo basa n’abashaka amaronko. Abo babifata nk’irindi shoramari ribinjiriza akantu ni bo usanga bizeza abayoboke babo ibitangaza cyangwa mbere yo kubasengera bakabasaba kubanza gutanga igitambo.

Amagambo bakoresha ni aganisha ku kwerekana ko hari ituro ry’umuhanuzi rigomba gutangwa; bakoresha imvugo nka “Tamba Isaka wawe’’, “Tanga ituro ry’umukozi w’Uhoraho’’ n’izindi.

Ukuboko kwa RIB kwinjiye mu birego by’abiyita abakozi b’Imana bakambura abayoboke:

Ubuhanuzi bukundwa cyane usanga bugusha ku kwifuriza abantu ineza, iherekejwe no gutunga bagatunganirwa ndetse no gukira kw’indwara wakwita iza karande, zananiranye nka kanseri, SIDA, diabète n’izindi.

Binyuze muri ibi bikorwa, benshi bambuwe utwabo binyuze muri ubu butekamutwe bamwe batwerera ko bukijijwe kuko bwitwaza ijambo ry’Imana.

Umwe mu bigeze kuganira na kiriya gitangazamakuru yagize ati: “Singikunda kuvuga ku bakozi b’Imana nyuma y’uwanyijeje ibitangaza nkamuha amafaranga yanjye. Ubu njye n’umugabo dufitanye ibibazo’’.

Nyuma y’inkuru z’uruhererekane zagiye zitangazwa ndetse zikagira ingaruka mu miryango imwe n’imwe, RIB yinjiye muri iki kibazo itangira iperereza ryimbitse ku bantu bakoze ubutekamutwe biyita abakozi b’Imana mu mwaka wa 2020/2021.

Imibare y’uru rwego yerekana ko kuva muri Nyakanga 2020 kugera muri Kamena 2021, hakozwe iperereza ku madosiye 23, aho abakekwa 40 bakoze icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Muri izi dosiye zakozweho iperereza zigashyikirizwa Ubushinjacyaha, iperereza ry’ibanze ryerekanye ko aba biyitaga abakozi b’Imana n’abanyamasengesho bagacucura abantu utwabo.

Isesengura rigaragaza ko aba bose babwiraga abo bashaka gukuraho amafaranga amagambo atandukanye abereka ko ubuzima bwabo buri mu kaga mu gihe badatanze ikiguzi ngo basengerwe hakurweho inzitizi ituma amasezerano yabo adasohora.

Muri ayo magambo twavuga arimo “Imana iberetse ko umuntu afite uburwayi bukomeye, ko yarozwe, ko hari ibyago bigiye kuzababaho (impanuka, inkongi,…), ko hari urupfu rugiye kubabaho, ko afite inyatsi akaba agomba kumusengera ngo akire, ko bazinze abakobwa kubura urushako, ko bazinze umugore cyangwa umukobwa kutazabona urubyaro cyangwa ko babasengera bakazabona ubutunzi’.’

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko aba bose icyo baba bagamije ari ukwaka abantu amafaranga, ikintu gifite agaciro ndetse n’imitungo.

Yasobanuye ko urebye imiterere y’ibi byaha usanga bifitanye isano n’uburyo bigenda bihinduka uko ibihe bisimburana.

Yagize ati: “Iyo ureba uko ibyaha bihindura isura, bigenda biva muri kwa kundi umuntu agufata akakuniga akakwambura amafaranga yawe. Ubu biragana ha handi umuntu akwereka nka diamant y’igicupuri wowe ukayigura. Aba na bo bitwikira amasengesho, hari uwitwikira ubupfumu, bakagutwara utwawe’’.

Dr Murangira yavuze ko ibyagaragajwe n’iperereza bidakuraho ko hari abanyamasengesho b’ukuri.

Ati: “Ntabwo ibyo tuvuga ari ukwirengagiza imbaraga z’amasengesho, ariko abapasiteri b’ukuri baragusengera hanyuma bakavuga ngo Imana ikoreshe abaganga urakira. Ntakubuza kujya kwa muganga ngo unywe imiti”.

“Abandi bo bakubuza kujya kwa muganga ahubwo baguhanurira ko ufite uburwayi bukomeye, ko hari ibyago bigiye kubaho nk’inkongi, bakagusaba kuzana amafaranga yo gushaka intsinzi’’.

Yagaragaje ko muri ubwo buhanuzi hari aho bavuga ko abantu barozwe bakabyegeka ku muturanyi wa hafi ku buryo bishobora no guteza ikibazo.

Muri iyi minsi ikoranabuhanga risa n’iryahinduye uburyo abantu babona amakuru y’abandi ku buryo byoroha no kubahanurira.

Nko ku bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram na WhatsApp, biroroshye kureba amagambo, amafoto n’amashusho usangiza abagukurikira nkagerageza kubihuza n’ubuzima ubamo kandi kenshi usanga bijya kugirana isano ya hafi.

Ubu buryo buri mu bwifashishwa mu ikusanyamakuru rikoreshwa mu buhanuzi.

Umwe mu bavugabutumwa b’i Kigali aheruka kubwira IGIHE ko hari ubwo umuhanuzi aba aziranye n’umuntu amufiteho amakuru akabura uko amwinjirira, agakoresha mugenzi we bakanoza umugambi wo guhura, akamuhanurira ibyo baziranyeho.

Dr Murangira na we yahamije ko mu banyamasengesho “harimo ababanza gushaka amakuru ku bantu hanyuma bakayakoresha mu gushuka abo bantu’’.

Ubwambuzi bwitwikira ijambo ry’Imana ni bwo bugereranywa n’ikizira cyinjiye ahera kuko ubusanzwe aba ari bo bakwiye kuyobora abantu mu nzira y’agakiza.

Ibi bakora bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ingingo ya 176 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *