Kigali: Uwashakanye n’umugabo ufite abagore barindwi n’abana 18 aratabaza

Nyiraneza Nasra, ni umubyeyi utuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, wemeza ko abayeho nabi nyuma y’aho ashakanye n’umugabo ufite abandi bagore barindwi.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa yagejeje ikibazo cye ku Muvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ubwo yumvaga ibibazo bitandukanye by’abaturage batuye mu Murenge wa Nyamirambo.

Uyu mugore yavuze ko atewe impungenge n’ubuzima bwe bitewe n’uko abana b’umugabo we bari kumwirukana mu mitungo yamusigiye.

Nyiraneza yavuze ko umugabo bashakanye bakanabyarana umwana umwe w’umukobwa yitwaga Gatabazi Hussein.

Avuga ko uyu mugabo babanye amubwira ko nta mugore n’umwe afite ariko nyuma aza kumuhishurira ko abaye uwa munani. Yamubwiye kandi ko afite abana 18 barimo umunani babaga muri Tanzania n’abandi batazwi.

Uyu mugore uvuga ko yabanye n’umugabo we mu 1995, yavuze ko nyuma yaje kuzana aba bana be umunani babaga muri Tanzania arabamuha arabarera nk’umubyeyi kuko yari yaramubwiye ko nyina ubabyara yamunaniye.

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje kwitaba Imana abana batangira kumuhinduka ku buryo ubu bari kumwirukana no mu nzu uyu mugabo yari yaramusigiye bitwaje ko atigeze asezerana nawe.

Ati: “Mfite ikibazo kijyanye n’umutungo umugabo wanjye yansizemo kuko abana be bagera ku munani bari kuyinyirukanamo kandi ikibabaje ni uko nyuma yo kubana aribwo yambwiye ko afite abandi bagore barindwi n’abana 18 n’abandi batazwi kuko abo 18 n’abana bazwi neza ko ari abe”.

Yakomeje asaba ubuvugizi n’ubufasha kuko afite ikibazo cy’uko iyi mitungo bari kumukuramo ari iyo yahawe n’abunzi nyuma y’uko bumviye ikibazo cyabo bakabagabanya imitungo yari ihari bose.

Nyiraneza yanashimangiye ko impamvu atasezeranye n’umugabo byatewe n’uko Abayisilamu badakunze gusezerana imbere y’amategeko ndetse atari azi ko byamugiraho ingaruka nk’izi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yemeza ko uyu mugore bazamufasha kuko abana bose bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubushoreke sinavuga ko ari icy’uyu munsi kuko hari aho bigaragara cyane cyane iyo ugiye mu myemerere y’abaturage ishingiye ku idini, aho usanga nko muri Islam bashobora kwemera umugore urenze umwe”.

Yongeyeho ko mu bibazo bakunze kwakira bishingiye ku izungura usanga bigaruka ku kibazo cyo gushaka abagore barenze umwe ku buryo usanga abana bavutse kuri iyo miryango bahura n’ibibazo iyo bigeze mu gihe cy’izungura.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, nawe yavuze ko ikibazo cy’ubuharike gishigiye ku myumvire ndetse bisaba kwigisha abaturage.

Yagize ati: “Navuga ko ari urugero rubi kuko urumva umuntu yishimira gushaka abagore benshi no kubyara abana benshi nyuma ugasanga bibaye umuzigo kuri leta, mwabonye ibibazo twagiye twakira abantu bafite abana barenga 10 ugasanga se yarapfuye kandi nta mitungo bafite bavuga ko uyu munsi ntaho bafite ho kuba ku bubryo ari ikibazo gikomeye”.

Yakomeje avuga ko atari i Nyamirambo gusa hari cy’ubuharike kuko no mu Ntara y’Amajyaruguru nko mu Karere ka Rulindo aho basuye bakibonye, aboneraho gusaba Abanyarwanda kumenya ko kubyara ari byiza ariko kubyara abo umuntu ashoboye kurera ari byiza kurushaho.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *