Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wigomwe umwanya yari gutwaramo abantu mu ndege ye, agashyiramo inkingo za Covid-19 zigera ku bihumbi 100 z’inkunga yageneye u Rwanda.
Mu kiganiro bahaye Abanyamakuru nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron yari avuye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yise Macron ‘inshuti yange’, avuga ko ubu ari ukuvuga ku biriho none no mu gihe kizaza “aho kwita ku byahise byatumye abantu bari aha”.
Yavuze ko Emmanuel Macron yavuze ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Gisozi.
Perezida Kagame ati: “Ni ijambo rikomeye rifite igisobanuro kihariye ku bibera mu Rwanda ubu, kandi bizumvikana neza hanze y’u Rwanda. Aya magambo ni ay’agaciro cyane kuruta gusaba imbabazi, ni ukuri. Kuvuga ukuri bisaba kwihara (take risk), ariko urabikora kubera ko ari ukuri n’iyo byagusaba kugira icyo utanga, n’iyo byaba bitari bwishimirwe. Nubwo hari amajwi inyuma ariko Macron yafashe iyi ngingo, muri politiki no muri morale ni ubutwari bukomeye”.
Perezida Kagame yavuze ko “uko kwihara” bifite icyo bivuga ku cyizere cy’impande zombi.
Ati: “Byari ngomba kutareka iyo ntambwe, ukuri kugomba gutegurwa neza, hakaba impaka abantu bagafata umwanzuro, intambwe imwe iganisha ku yindi ni yo mpamvu tugeze aha na byo bikaba ari indi ntambwe kandi ikomeye”.
Yavuze ko mu Rwanda no mu Bufaransa, abantu bakomeje gusaba ko habaho umucyo, haba abo mu miryango itari iya Leta, Abanyamakuru n’abo muri Kaminuza.
Ati: “Ntabwo twari kuba turi aha iyo hataba imbaraga zabo, ndabashimira”.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko ukuri gukiza, ndetse ko ari ihame u Rwanda rwashyizeho mu bijyanye n’inzira y’ubwiyunge n’ubumwe ngo niho byubakiye.
Ati: “Nta nzira y’ubusamu, uko twabyumvaga kuva na mbere, ni uko kumenya uruhare rw’u Bufaransa na byo byari gukurikiza iyi nzira”.
Umunyamakuru yabajije Perezida Paul Kagame icyo yabwira Abanyarwanda ku bijyanye n’uru ruzinduko rwa Perezida Macron.
Ati: “Icyo nabwira Abanyarwanda, ibyinshi barabikurikirana, navuga ko aho tugeze ari intambwe ndende ishobora guterwa mu gihe. Ikibazo uko gikomeye nk’icyacu ntabwo bigera aho ukibonera igisubizo 100% kuko buri wese atakibona nk’undi, ariko ibyo ntibibuza abantu gutera imbere, gutera imbere cyane cyane dushingiye ku kuri kandi ukiri niko kwasohotse mu byaganiriwe no mu byagiye bigerwaho, uko kuri gufasha abantu kumva uburemere bw’ibibazo bafite kunafasha gutera imbere n’ubwo haba abafite ibyo bibazo”.
Ku bijyanye n’inkingo ibihumbi 100 Macron yazaniye u Rwanda, Perezida Kagame yagize ati: “Ndagushimiye kuba wazanye inkingo zari zikenewe cyane, sinshidikanya ko zitatwaye umwanya munini mu ndege yawe wari kuzanamo abantu benshi, ni cyo inshuti ziberaho”.
Emmanuel Macron yasubije ko yishimiye kuza kureba imikino ya Basketball ibera mu Rwanda.
Ku Rwibutso rwa Jenoside Macron yahavugiye ko “ijoro ribara uwariraye”, ayo akaba ari amagambo aba yanditse ku nkuta zo ku Rwibutso.
Perezida Macron yagize ati: “Ubufaransa bufite uruhare, amateka, ibyo rwabazwa (une responsabilité) muri politiki y’u Rwanda. Bufite umukoro: wo kureba amateka aburi imbere, no kwemera uruhare mu kababaro bwateye Abanyarwanda mu gishyira imbere igihe kirekire cyane guceceka ku kizamini cyo kugaragaza ukuri”.
Yongeyeho ati: “Kwemera ayo mateka, uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidasaba ingurane. Twe ubwacu kubyihatamo, kandi ku bwacu. Umwenda dufitiye abagizweho ingaruka (na Jenoside) kubera uko guceceka kw’igihe kirekire. Impano twagira ku bariho nk’uko twabishobora, igihe baba babyemera, ni ukugabanya akababaro
Jenoside ntabwo isibangana. Ni ikizinga kidasibama.
Mu Rwanda, bavuga ko tariki 7 Mata inyoni zitaririmba. Kubera ko zirabizi. Abantu nib o bagomba kureka guceceka. Ni ku bw’agaciro k’ubuzima tugomba kuvuga, kwita izina, kwemera”.