Perezida Macron yavuze agiye gukora ngo abarimo Agatha Kanziga bafatwe bashyikirizwe ubutabera

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kurushaho gukorana n’u Rwanda mu bufatanye buzatuma nta muntu n’umwe ukekwaho Jenoside ucika ubutabera by’umwihariko abatuye mu Bufaransa barimo Agatha Kanziga, umugore w’uwahoze ari Perezida, Juvenal Habyarimana.

Agathe Kanziga ashyirwa mu majwi cyane nk’umwe mu bantu bari ku ruhembe rw’abagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yabaga mu “Akazu” kari kagizwe n’abakomokaga mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.

Hashize igihe kinini aba mu Bufaransa bwaranze kumwohereza mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.

Mu ijambo Macron yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda maze yiyemeza ko azatanga umusanzu we kugira ngo abakekwaho Jenoside bagezwe mu butabera.

Ibi nibyo itangazamakuru ryuririyeho mu kiganiro yagiranye na ryo, rimubaza icyo yiteguye gukora kugira ngo Agatha Kanziga atabwe muri yombi.

Perezida Macron yasubije ko atari uwo gusa ahubwo muri rusange hazabaho kuvugurura imikoranire hagati y’inzego z’ubutabera bw’ibihugu byombi kugira ngo n’abandi bihishe muri iki gihugu bafatwe.

Yagize ati: “Ntacyo navuga ku muntu ku giti cye kuko ni akazi kareba ubutabera ariko icyo twiyemeje gukora nk’abakuru b’ibihugu ni ugushyiraho uburyo bwose bw’ubufatanye mu by’ubutabera n’ibisubizo byoroshya ugushyira ukuri ahabona, kugeza mu butabera no koherezwa abakekwaho Jenoside”.

Perezida Kagame mu kiganiro aherutse kugirana na France 24, na we yagarutse ku kibazo cya Agatha Kanziga, avuga ko u Bufaransa ari bwo buzamufataho icyemezo.

Yagize ati: “Yaba Agatha cyangwa abandi, urutonde ni rurerure, ari ku isonga ryarwo, u Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora kuri we. Simbategeka icyo bakora, icyo nakora ni ukubisaba kandi kubisaba bikorwa ku mugaragaro”.

U Bufaransa buvugwaho kuba buri mu bihugu bicumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nyamara abamaze kugezwa mu butabera ni mbarwa.

Urugero nk’Ikinyamakuru Médiapart kimenyereweho gucukumbura amakuru ku Banyarwanda bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bihishe mu Bufaransa, mu minsi minsi ya vuba cyatahuye amazina y’abantu batatu bakekwaho ibyaha bikomeye bya Jenoside bamaze igihe kinini bihishe muri iki gihugu.

Barimo Hyacinthe Bicamumpaka wahoze ari umunyamakuru wa Radio Rwanda, Joseph Mushyandi na Anastase Rwabizambuga.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *