Kuki Oposiziyo Nyarwanda mu mahanga bikomeje kwanga? Sobanukirwa

Hashize imyaka icumi hatangiye inkubiri ya Opozisiyo ivuguruye yiganjemo abahoze mu buyobozi bwa nyuma ya Jenoside bashwanye na Leta y’u Rwanda.

Na mbere yaho Opozisiyo yahozeho ariko ubukana bwayo bwatangiye gukaza umurego mu myaka ya 2010 nyuma y’ihunga ry’abarimo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya n’abandi.

Hari benshi bayibonaga nk’amaraso mashya aje gutigisa ubuyobozi bw’i Kigali dore ko mu bari bayigize hari harimo Abajenerali, abahoze mu butasi, abakoze mu biro bya Perezida, abahoze bamurinda n’abandi bafatwaga nk’abazi inguni zose z’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Bamwe bumvaga ko ari akanya gato gusa, igihugu kigafatwa mu kanya nk’ako guhumbya.

Reka babifate gutyo ni mu gihe. Mu Ugushyingo 2013 hashize imyaka itatu ahunze, Kayumba Nyamwasa washinze umutwe w’iterabwoba wa RNC, yavuze amagambo akarishye ku buryo ab’imitima yoroshye batangiye gutekereza ko iby’ubuyobozi mu Rwanda birangiye.

Hari ikiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Patrick Mukombozi wirukanywe mu Rwanda ku bwo kunyuranya n’amahame y’itangazamakuru, avuga ko amasaha y’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi i Kigali abarirwa ku ntoki.

Yagize ati: “Tugiye gutangira igikorwa nyacyo cyo kubohoza igihugu vuba aha. Abayobozi bariho mu Rwanda bibye ubutegetsi abaturage […] Ubu igitugu igihe cyacyo cyo kurangira cyarageze, abanyarwanda bamaze kugera aho badashobora kwihangana, bamaze kurakara, kandi ibyo bizeraga si byo babonye. Nakwizeza abanyarwanda n’inshuti zidushyigikiye ko igitugu kigiye kuvaho vuba mu Rwanda”.

Kayumba yunganirwaga n’andi mashyaka n’abanyapolitiki bahoze mu butegetsi bwa mbere ya Jenoside, umuriri wabo ugatuma abanyabwoba bayabangira ingata ngo ‘cyongeye cyafashwe’.

Imyaka ibaye myinshi inzozi za Kayumba na bagenzi be zaranze. Mu bigambaga icyo gihe, utarapfuye arashaje, ari muri gereza cyangwa se ubwoba bwaramwishe, imigambi yapangaga yagiye ivumburwa ikiri urusoro.

Uretse igitutu cy’uwo bahanganye bibwiraga ko abura amajoro abiri, opozisiyo nyarwanda yabaye nka za ‘senene’ Perezida Kagame yigeze kuvuga. Zaryaniye mu ishashi biratinda, baragambanirana, abakiri kumwe bahora bishishanya, bitana za maneko.

Gen James Kabarebe we yigeze kuvuga ko n’uwababwira ko ubutegetsi buhari i Kigali, bagatega indege imwe yabageza i Kigali ntawo kubara inkuru ugihumeka.

Nk’urugero, muri Gicurasi 2020 havutse icyiswe ikiraro, Rwanda Bridges Builders (RBB) cyari gihuriyemo amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akorera mu mahanga.

Muri Nzeri uyu mwaka icyo kiraro cyari cyamaze kuriduka kubera wa mwiryane, irondamoko n’ibindi. Icyasenye ikiraro ni ‘ukutimvikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Gilbert Mwenedata wari uyoboye ikiraro yakuyemo ake karenge avuga ko ntaho kigana kubera kuganzwa n’amajwi y’abagifite ingengabitekerezo ya Hutu Power bashaka ko niba havuzwe Jenoside yakorewe Abatutsi, havugwa n’iyakorewe Abahutu.

Gushwana muri ayo mashyaka kandi si ukwa vuba gusa kuko no mu 2016, RNC ya Kayumba Nyamwasa yari yamaze gushwanyuka, abarimo Theogene Rudasingwa bashinga RNC yabo basiga bamushinje ubuhezanguni, igitugu n’ibindi. Ibyakurikiyeho ni uguhora basebanya ku mbuga nkoranyambaga.

Na RNC yasigaye ishyamba si ryeru nyuma y’imyaka ibiri Ben Rutabana wari Komiseri aburiwe irengero nyuma y’urugendo yagiriye mu muri Uganda. Umuryango we watangiye gushinja Kayumba Nyamwasa kuba inyuma y’ibura rya Rutabana, n’ubu ibisobanuro by’aho yarengeye ntibiraboneka.

Niba Mwenedata adashobora kuvuga rumwe na Padiri Nahimana Thomas bapfa Jenoside n’ibindi, niba Noble Marara atavuga rumwe na Kayumba bahoze babana, niba Kayumba na Rudasingwa bashinganye RNC batavuga rumwe, kandi bose bakiyita oposiziyo, niba batukana ku karubanda bamwe bakirirwa bitana amazina, harya igihugu cyo barwanye bakakibona cyayoborwa gute? Umuswahili yaravuze ati “Siku njema huonekana asubuhi!”

Tugaruke kuri Rusesabagina na FLN, yaje igwa mu ntege za FDLR, RUD Urunana n’indi mitwe yitwaje intwaro yateye Nyungwe, Musanze n’ahandi ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Inshuro zose bagerageje basanze Ingabo z’u Rwanda zihagaze bwuma, zirabashushubikana mpaka mu birwa bya Comores, abandi bizana mu ndege bazi ko bagiye kurya imikeke i Bujumbura!

Imbunda zimaze kunanirana, hadutse imbaraga z’umunwa. Amafaranga barasuka ngo abihaze imbere mu gihugu bafate inzira ya YouTube, baharabike ubutegetsi babusige ibyondo, bute umutwe bukore amakosa amahanga abubone, nyamara siko byagenze! Abakoze ibyaha barabihaniwe, abazi ubwenge bagirwa inama bava ibuzimu ubu baratuje.

Inda nini, kwishishanya, kubura impamvu…..

Biragoye gutsinda urugamba wagiyemo nta mpamvu. Abenshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ni abigeze kububamo cyangwa bavuye mu gihugu kubera ibindi bibazo birimo ibyaha basize bakoze.

Hari abandi baburwanya kubera ikigare cyangwa ingengabitekerezo bashyizwemo n’ababyeyi babo, bagakurana urwo rwango rwo kwihakana no kurwanya urwababyaye. Abo ba nyuma bo kwisubiraho birashoboka cyane.

FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu, impamvu yari uguhezwa ishyanga kandi ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bwarafunze izindi nzira zose zashobora gutuma abanyarwanda bari hanze bisanga mu gihugu cyabo.

Bimwe mu byo Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo imbaraga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uguca icyitwa ubuhunzi cyose n’ubikoze bikaba ku giti cye ku buryo bitaba ibya rusange.

Urugamba rwose rurwanwa n’abaturage kandi abaturage ntibajya gushyigikira urugamba nta mpamvu. Kubwa FPR abarwanyaga Habyarimana bari bahuje impamvu, kuri ubu rero impamvu ziratandukanye, ni z’abantu ku giti cyabo.

Benshi muri abo banyapolitiki bitwa ko barwanya ubutegetsi bw’i Kigali, babuze ayo bacira n’ayo bamira kuko abaturage imbere mu gihugu batabumva, yewe no hanze y’igihugu ababumva ni mbarwa.

Depite Frank Habineza umwaka ushize yabwiye ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru ko umunyapolitiki nyawe ari ubanza kumenya ikibazo umuturage afite, hanyuma akaba ari cyo yuririraho.

Aba bo hanze bo politiki bayikora bananiwe n’amakuru bahawe akaba ari igice adahuye n’ukuri k’ubuzima buri imbere mu gihugu. Ni nka bimwe bya FDLR yari yaragize ingwate ibihumbi by’abanyarwanda, ibabwira ko ‘utashye wese yicwa’, nyamara ababimenye bagataha kare bageze kure.

Habineza Frank yagize ati: “Amakosa umuntu akora ari hanze ni uko akora politiki zo mu kirere. Areba ibyabaye kuri Facebook, Twitter n’ahandi, ukumva ko ariyo politiki. Nta makuru afatika umuntu aba afite, agendera ku bihuha”.

“Umuntu akora politiki ari uko arangije ibindi byose. Umuntu arazinduka agakora ibindi byose, ku mugoroba arushye akaba aribwo afungura mudasobwa, agasoma ibinyamakuru, akabona kwandika. Si ikintu umuntu akora agishyizeho umutima”.

Yakomeje agira ati: “Bose uba wumva ngo bafite amashyaka, ni ayo mu cyumba. Buri wese aba ari mu cyumba akavugana n’undi kuri telefone ubwo bakabyita ishyaka”.

Hejuru yo kugendera mu kigare, ku makuru atari yo n’urwango banga abagize Guverinoma y’u Rwanda, abagize aya mashyaka yo hanze bafite ikibazo cy’inda nini. Hari abashinga amashyaka kugira ngo babone imibereho, banyunyuze imitsi y’abandi.

Muri Werurwe uyu mwaka, Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ yavugiye mu rukiko i Kigali uburyo Kayumba Nyamwasa yabakoresheje ubwo bari bakiri muri RNC, bagakusanya amafaranga y’imisanzu bazi ko ari ayo kubohoza u Rwanda, bikarangira ayiguriye za ‘rukururana’ zimwinjiriza akayabo muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati: “Mu 2017, Nyamwasa yafashe miliyoni 1.5 z’amadolari avuga ko nta matora azaba mu Rwanda. Yababwiye ko agiye kugura imbunda, ariko yiguriramo za rukururana, agenda akuraho telefoni’’.

Biragoye kumenya ahazaza ha opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro ariko ikigaragara ni uko ‘yananiwe’ kandi “nta cyizere cyo kwiyuburura”.

Icyakora, nk’abantu bafite igihugu cyafunguye amarembo ku bifuza gutaha iwabo, bakwiriye gutekereza kabiri. Niba koko ari abakora politiki bayikorere imbere mu gihugu hafi y’abaturage bashaka gucungura!

Padiri Nahimana yahinduye umurongo we wa Politiki, yimakaza ibinyoma.

Nawe nyumvire, umuntu yiyicariye i Paris, akagushuka ngo jya kwigaragambya kuri ‘Village Urugwiro’, nyamara ataragera n’imbere ya ‘Palais-Élysées”.

Dr Habineza yavuze ko abagitekereza intambara, baramutse bari mu gihugu bashobora kubona ko atari cyo gisubizo cy’ibibazo.

Ati: “Iyo uri mu gihugu ugashaka guteza intambara umenya ko nawe bizakugeraho ingaruka. Iyo bakorera hanze ntabwo baba bumva ingaruka bizabagiraho no ku gihugu. Iyo wabanje kumenya ingaruka utekereza neza, ntabwo bisa nk’aho ufatiye mu kirere”.

Src: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *