Bugesera: Imfashanyo y’ibiribwa igenewe abahuye n’amapfa iri gufatwa n’abayobozi ndetse n’abifite abifite

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mbyo, mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, baravuga ko ibiribwa bihabwa abahuye n’amapfa biri guhabwa abayobozi ndetse n’abifite, bagasaba ko n’abamikoro macye bahabwa ubufasha.

Aba banavuga ko batunguwe no kutibona ku rutonde rw’abahawe ibiribwa kandi bugarijwe n’amapfa, nyamara bari baranditswe ku marisiti yajyanywe.

Aba baturage baganiriye na flash.rw ducyesha iyi nkuru, bavuga ko ibiribwa byanatanzwe nabi kuko byahawe abasanzwe bifite.

Umwe yagize ati: “Njyewe niba ndi mu kiciro cya gatatu, Perezida Kagame yarohereje imfashanyo y’abantu bose, bampaye ikiciro kitankwiye ndi umukene”.

“None bafashe umuyobozi w’isibo w’umukire bamuha icya Kabiri, yafashe umufuka w’umuceri wuzuye njye w’umukene bahaye icya Gatatu mbura n’inusu ahubwo ndigufungurirwa n’umuntu akampa agakombe”.

Undi ati: “Kinazi ya mbere yariye abayobozi baratwima, None n’umuceri bari kuwufata nk’abayobozi twe bakatwima. Bari kutwima rwose”.

Undi muturage nawe ati: “Ibaze kugira ngo mutekano afate ibiryo, umuturage ayoboye abibure?”

Bwana Minani Felicien Umuyobozi w’Akagari ka Mbyo, we avuga ko inkunga yahageze ndetse yanatanzwe ikaba yarigenewe abantu bahinze bakarumbya.

Uyu muyobozi ahakana ko nta manyanga yabayeho mu gutanga iyi nkunga, kuko abaturage bitorewe na bagenzi babo.

Minani ati: “Yari igenewe abantu bahinze bakarumbya kubera iki kibazo cy’izuba, nanone akaba ari ba bantu wabonaga ko nyine badafite indi mibereho, bari bategereje kuri byo bari gusarura”.

“Ntabo dukeka ko baba baracikanwe ariko mu by’ukuri abagombaga kuyihabwa bose barayihawe kandi numva byaragenze neza. Twateganyaga abantu 260 ndumva bose barabibonye”.

Bwana Richard Mutabazi uyoboye Akarere ka Bugesera, we avuga ko iyi nkunga itaratangwa kandi ngo ni inkunga yari igenewe abantu bahinze kugira ngo batazasonza kubera kurumbya.

Ati: “Icya mbere cyo iyo nkunga ntiranatangwa, ubwo sinzi Mayange abayihawe abaribo, icya Kabiri ni inkunga dutecyereza ko abantu barumbije  yabafasha kugira ngo badasonza”.

Uyu muyobozi avuga ko igihe cyo gusarura kitaragera, abantu n’ubundi bagakwiye kuba barya ibyo bari kuba barya kuko ngo igihe cyo gusoza kitaragera.

Arakomeza agira ati: “Ni ukuvuga ngo igihe cyo gusonza cye ntikiragera, yakomeza agatungwa n’ikimutunga n’ubusanzwe. Twebwe turabizi na lisiti twarazikoze ariko n’ubundi igihe cyo gusarura ntikiragera”.

“Sinzi rero n’uwaba ashonje uyu munsi n’ubundi icyari kumutunga kuko igihe cyo gusarura ntikiragera. Nonese bashonje bate niba bararumbije kandi igihe cyo gusarura kitaragera?”

Mu ntara y’Iburasirazuba habarurwa imiryango 8.259 mu Mirenge 26 yahuye n’ikibazo cy’amapfa cyatewe n’izuba ryangije imyaka, bityo umusaruro ukaba udategerejwe.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *