Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ubufasha bwatumye Ukraine yica abajenerali b’u Burusiya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashije ingabo za Ukraine mu bikorwa byo kwica abasirikare bo ku rwego rw’abajenerali binyuze mu gutanga amakuru y’aho bari baherereye muri Ukraine mu gihe cy’urugamba.

Ubutegetsi bwa Amerika bwahaye amakuru Ukraine yerekeye aho ingabo z’u Burusiya zari zikambitse by’igihe gito mu gace k’imirwano nk’uko ikinyamakuru New York Times cyabitangaje.

Ingabo za Ukraine zakusanyije ayo makuru zifashishije ubutasi bwazo zitegura ibitero byatumye zihitana abari bayoboye urugamba.

Abayobozi ba Amerika bavuganye n’iki kinyamakuru ntibemeye ko amazina yabo atangazwa ndetse ntibigeze basobanura uburyo abasirikare benshi b’u Burusiya bishwe ibigizemo uruhare.

Ntabwo bigeze banasobanura uburyo bwakoreshejwe na Amerika mu gukusanya amakuru y’aho abayobozi b’urugamba mu ngabo z’u Burusiya bari baherereye kubera ko byahungabanya ibikorwa by’ubutasi byo mu gihe kiri imbere.

New York Times ikomeza ivuga ko kuva intambara muri Ukraine yatangira, Amerika yagiye yifashisha uburyo butandukanye bwo gukusanya amakuru harimo n’ibyogajuru ikurikirana urujya n’uruza rw’ingabo z’u Burusiya.

Ubu bufasha bwatangajwe mu kwica abasirikare bakuru ni bumwe mu bwo ubutegetsi bwa Biden bwagerageje gutanga ku rugamba rwo muri Ukraine.

Umuvugizi w’akanama gashinzwe umutekano, Adrienne Watson we yashimangiye ko amakuru y’ubutasi ya Amerika ku rugamba atigeze ahabwa ingabo za Ukraine hagamijwe kwica abajenerali b’u Burusiya.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, John Kirby, yemeje ko Amerika yahaye Ukraine amakuru ishobora gukoresha yirwanaho ariko ntiyemeye gutanga ibisobanuro kuri ayo makuru.

Amerika imaze igihe itanga inkunga y’intwaro kuri Ukraine n’amafaranga muri iki gihe cy’amakimbirane irimo n’u Burusiya.

Kirby yagaragaje ko mu cyumweru gishize yageze kuri miliyari 4,3 z’amadolari uhereye mu 2021.

Ubutegetsi bwa Moscow ariko bwakunze kuvuga ko ubufasha nk’ubwo muri Ukraine butuma ibintu bisubira irudubi kandi bikabangamira amahirwe yo kugera ku mahoro.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yashinje umuryango NATO kwinjira mu ntambara irwanya u Burusiya binyuze mu guha intwaro igihugu buhanganye na cyo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *