Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zirashinja Uganda kumviriza Telephone z’abakozi 11 bazo

Telephone z’abakozi 11 ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda biravugwa ko zumvirizwa n’ubutegetsi bwa Kampala hifashishijwe ikoranabuhanga rya Pegasus ryakozwe n’ikigo NSO Group cyo muri Israel.

Ni ubwa mbere humvikanye ikibazo cy’iyi porogaramu ya Pegasus ikoreshwa ku bayobozi b’Abanyamerika.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ngo aba bakozi ba ambasade baba baragabweho ibyo bitero byo kumvirizwa mu mezi menshi ashize.

Pegasus ni porogaramu y’ubutasi ifite imbaraga ishobora kwinjizwa muri telephone nyirayo atabizi.

Iyi porogaramu ishobora gutuma umuntu wayiguteje yinjira mu madosiye ari muri telephone yawe yo mu bwoko bwa android, ikaba ishobora gufungura micro za telephones na camera, ikabona ubutumwa wandikirwa cyangwa wandika n’abantu muvugana n’ibyo muvugana.

Ni porogaramu ishobora kwinjizwa muri telephone nyirayo nta link akanzeho cyangwa nta kintu na kimwe yiriwe akora.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushyira ku rutonde rw’umukara NSO Group yakoze iyi porogaramu mu kwezi gushize, zivuga ko yakoreshejwe na za guverinoma z’amahanga mu gutoteza abatavuga rumwe na zo.

NSO Group ivuga ko ariko iyi porogaramu idashobora kwinjira muri telephone zifite numero zo muri Amerika (ubwo ni numero zitangirwa +1), ariko ntibikuraho ko abantu bibasiwe ari abakozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoresha numero zo mu bihugu byo hanze nk’uko Reuters ivuga.

Bivuze ko ubu NSO Group ishobora gushinjwa uruhare mu butasi kuri Guverinoma ya Amerika.

Usibye aba bakozi ba Ambasade ya Amerika i Kampala, uruganda rwa Apple ruherutse kuburira abanyamakuru babiri n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda ko telephone zabo zikurikiranwa hakoreshejwe Pegasus nk’uko ba nyiri ubwite babitangaje kuri uyu wa Gatandatu.

Umunyamakuru Raymond Mujuni, ukora inkuru zicukumbuye avuga ko yakiriye email imuburira ku itariki ya 23 Ugushyingo, mu gihe mugenzi we, Canary Mugume avuga ko nawe yakiriye email nk’iyo ku itariki ya 25 Ugushyingo.

Hiyongeraho kandi umunyapolitiki Norbert Mao uvuga ko nawe yabonye iyo email.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *