Live: Iran yagabye ibitero simusiga kuri Israel, Amerika ikuramo akayo karenge rugikubita.

Igisirikare cya Israel cyashwanyagurije mu kirere nyinshi muri drones za Iran zagabye ibitero mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, aho Iran yatangaje ko iri kwihimura ku bitero by’iterabwoba byagabwe kuri ambasade yayo muri Syria bigashinjwa Israel. 

Imiborogo y’intabaza ziburira abaturage niyo iri kumvikana hirya no hino muri Israel, mu gihe igisirikare cya Israel gifatanyije n’ingabo z’a Amerika, U Bwongereza na Jordanie biri gufatanya kurasa indege za drones zoherejwe kugaba ibitero kuri Israel. 

Iki gitero cy’ingabo za Iran cyiswe ‘True Promises’ cyangwa se ‘Isezerano nyaryo’, Iran yavuze ko kigamije guhana Israel u bitero byagabwe kuri ambasade yayo muri Syria, kigahitana abasirikare barindwi. 

Byafashe amasaha ngo drones n’ibisasu Iran yohereje muri Israel bigereyo, dore ko hagati y’ibihugu byombi harimo intera y’ibirometero bisaga 2300. 

Israel isa n’ikomerewe mu by’umutekano dore ko uretse Jordanie, ibindi bihugu byose bituranye nka Iraq, Syria, Liban, Arabie Saoudite, Yemen na Iraq bitayicira akari urutega kubera ibitero byayo muri Gaza no kudaha ubwigenge Palestine. 

Kurikira uko byifashe muri Israel 

Kwari uguhana Israel, ntabwo intambara izakomeza 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Major General Mohammad Bagheri, yatangaje ko igitero cya drones igihugu cye cyagabye kuri Israel mu ijoro rishyira kuri iki cyumweru, cyari kigamije kwihorera ku bitero bivugwa ko Israel yagabye kuri Ambasade ya Iran muri Syria. Uyu musirikare yashimangiye ko nta gahunda yo gukomeza intambara kuri Israel ihari. 

Major General Mohammad Bagheri yavuze ko “Leta ya Israel yarenze umurongo utukura ku rwego bitari kwihanganirwa. Iki gikorwa cya gisirikare turabona ko cyatanze umusaruro kandi cyarangiye kuri twe, nta ntego dufite yo kugikomeza.” 

Iran ishinja Israel kuba yaragabye igitero cyo mu kirere kuri Ambasade yayo muri Syria mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse kigahitana umusirikare mukuru wa Iran. 

Ibitero bya Iran kuri Israel byamaze amasaha atanu 

Bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko ibitero bya Iran kuri Israel byamaze amasaha atanu, bivuze ko amasaha atanu yashize ibisasu n’ikoranabuhanga by’ubwirinzi bya Israel n’ibihugu by’inshuti biri kugerageza gushwanyaguza drones n’ibisasu byoherejwe na Iran. 

Amerika yatangaje ko kuba ibisasu bya Iran byose byashwanyagujwe bigaragaza intsinzi n’icyizere ko Israel irinzwe nubwo igoswe n’ibihugu byinshi bitavuga rumwe. 

Amerika yari imaze iminsi yohereje mu Burasirazuba bwo hagati ubwato bw’intambara ndetse n’ibisasu bihanura ibindi bikiri mu kirere, nyuma y’uko Israel yinjiye mu ntambara na Hamas, ibihugu by’Abarabu bigahigira kwihimura. 

Izo ntwaro kandi zari zagiye kurinda ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari rya Amerika na Israel biri mu Burasirazuba bwo hagati, bimaze iminsi byibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba iterwa inkunga na Iran. 

– 7:40: Ubwami bwa Jordanie bwatangaje ko bwafunguye ikirere cyabwo nyuma yo kugifunga mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, biturutse ku bitero bya drones n’ibisasu birasa kure Iran yohereje muri Israel. 

– 7:35: Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumije inama ihuza abayobozi b’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7), yo kwigira hamwe uburyo bwo gufasha Israel mu bya dipolomasi, bagahangana na Iran. 

Bivugwa ko Iran cyangwa bamwe mu bayobozi bayo bashobora gufatirwa ibihano nka bumwe mu buryo Amerika ikoresha ishaka guca intege uwo batavuga rumwe. 

Iran yohereje drones zisaga 300 muri Israel 

– 7:30: Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari yatangaje ko Iran yohereje indege zitagira abapilote (drones) zisaga 300-500 muri Israel, gusa ashimangira ko nibura ku kigero cya 99% zahanuwe. 

Mu byoherejwe kandi harimo ibisasu biraswa kure harimo n’ibyaguye ku butaka bwa Israel, byangiza ikigo cya gisirikare cy’ingabo zirwanira mu kirere. 

Hagari yavuze ko nyinshi muri drones zahanuwe zitaragera mu kirere cya Israel. 

Intandaro y’Urwango hagati ya Israel na Iran 

Tariki 2 Mata nibwo ambasade ya Iran muri Syria yagabweho igitero, cyahitanye abasirikare bakuru barindwi bo mu mutwe ‘Aba-Kurds’ ushinzwe ubutasi n’intambara zidasanzwe mu gisirikare cya Iran. 

Icyo gitero cyashinjwe Israel, maze Iran ivuga ko byanze bikunze izihorera inasaba amahanga kubyamagana kuko kugaba igitero kuri ambasade ntaho bitaniye no kukigaba ku gihugu. 

Muri rusange icyo gitero cyahitanye abantu 11 barimo abanya-Iran umunani, abanya-Syria babiri n’umunya-Liban umwe. 

Kurebana ay’ingwe hagati y’ibihugu byombi byatangiye mu 1979 ubwo muri Iran habaga impinduramatwara, hakajyaho ubuyobozi bushya busimbura ubw’umuryango w’aba Pahlavi wari umaze imyaka n’imyaka uyobora Iran. 

Mbere y’uwo mwaka, umubano wa Israel na Iran wari umeze neza ndetse Iran iri mu bihugu bya mbere byemeye Israel nk’Igihugu. 

Mu 1979 ubwo Ayatollah Ruhollah Khomeini yajyaga ku butegetsi muri Iran, imibanire yarahindutse kuko yaje afite imyumvire y’uko Israel ariyo soko y’ibibi byose mu Burasirazuba bwo hagati. N’ikimenyimenyi, Iran ivuga ko Amerika ari ‘Sekibi Mukuru’ mu gihe Israel ifatwa nka ‘Sekibi muto’. 

Imyaka isaga 40 irashize ibihugu byombi birebana ay’ingwe ndetse Iran yagiye ishinga indi mitwe mu bihugu byegeranye na Israel igamije kuyizengereza nka Hezbollah muri Liban, Aba-Houthis muri Yemen, Hamas muri Gaza n’indi. 

Iran ivuga ko izaruhuka ari uko Palestine ibaye igihugu cyigenga naho Israel ikavaho kuko bayifata nk’igihugu cy’amahanga cyigaruriye ubutaka bw’abanya-Palestine. 

Leta ya Iran yaburiye Amerika kutivanga mu ntambara ya Israel 

– 7:10: Ambasade ya Iran muri Loni yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitaza ntiyivange mu bitero byagabwe kuri Israel, ngo kuko ari ibihano ku gitero giherutse kugabwa kuri ambasade yayo muri Syria. 

Iyi ambasade yaciye amarenga ko Iran ishobora kuba nta bindi bitero ishobora kugaba kuri Israel. 

Bavuze ko Israel niyibeshya igakora andi makosa, bizaba bibi cyane igahabwa isomo. Amerika yasabwe kutabyivangamo ngo kuko ari ibibazo biri hagati ya Israel na Iran gusa. 

– 7:00: Ibihugu byamaganye igitero cya Iran 

Nyuma y’amasaha make Iran igabye ibitero bya drones na misile bya Iran kuri Israel, abayobozi batandukanye ku Isi byamaganye icyo gitero, bigaragaza ko kidakwiriye kabone nubwo ibyo bihugu bisanzwe bidacana uwaka. 

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko biteguye kurwana n’uwo ari we wese uzabarwanya. Ati “Ni ihame kuri twe, uzaturwanya tuzamurwanya, tuzatiraba igihe cyose tugabweho igitero kandi tubikorane imbaraga nyinshi n’umuhate”. 

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yasabye ibihugu byombi kwirinda ikintu cyose cyatuma bigana mu ntambara, ahubwo bigashaka uko amakimbirane bifite akemurwa mu biganiro.
Guteres yavuze ko Isi nta bushobozi bundi ifite bwo kurwana indi ntambara ziyongera ku zihasanzwe. 

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz yamaganye igitero cya Iran kuri Israel, avuga ko bakora ibishoboka byose bagafasha Israel kirwanaho. 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatangiye gukurikirana iby’iki gitero bikimara gutangazwa ko drones za Iran zahagurutse zerekeza muri Israel.  

Ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko inzego z’umutekano za Amerika ziri guha amakuru y’ako kanya Biden, kandi ko yavuganye kuri telefone na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, Amerika ikamwizeza ubufasha bwose bushoboka. 

Minisiteri y’Ububani n’amahanga y’u Bushinwa yasabye ko ibihugu byombi bihagarika imirwano, kuko ayo makimbirane ashobora kwadukira akarere ko mu Burasirazuba bwo hagati kose. 

U Bushinwa bwatangaje ko byose intandaro yabyo ari imirwano imaze iminsi muri Gaza, busaba ko hashyirwa mu ngiro umwanzuro wa Loni wemeza ko Palestine ari igihugu kigenga kugira ngo imvururu muri ako gace zihagarare. 

– 6:40: Ibihugu byinshi byo mu Burasirazubabwo hagati nka Jordanie, Iraq, Liban na Israel byafunze ikirere cyabyo, mu kwirinda ko cyaba inzira y’ibitero byaba ibya Iran cyangwa Israel iramutse yihimuye. Bivuze ko nta ndege za gisirikare cyangwa izindi zose zahanyura. 

Uko gufunga ikirere kandi byatumye zimwe muri sosiyete zitwara abagenzi mu ndege nka United Airlines ihagarika ingendo eshatu yari ifite kuri iki Cyumweru zerekeza mu Burasirazuba bwo hagati.
Amerika yashwanyaguje ibisasu bisaga 70 bya Iran 

– 6:35: Inzego z’umutekano za Amerika zatangaje ko zashwanyaguje drones zisaga 70 n’ibisasu bya misile byarashwe na Iran byerekeza kuri Israel. 

Igisirikare cya Amerika kivuga ko cyateguye ikoranabuhanga ryacyo rishwanyaguza ibisasu bikiri mu kirere, bigamije guha umusanzu Israel isanzwe ari inshuti yayo mu Burasirazuba bwo hagati. 

Amerika yashwishurije Israel ko itazayifasha kurwana na Iran 

– 6:10: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yavuganye kuri telefone na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amubwira ko nta gahunda yo gufasha Israel kwihimura kuri Iran binyuze mu ntambara. 

Abasesenguzi bavuga ko Amerika idashaka kwisanga mu ntambara nyinshi kuko bishobora kuyigora kuzirwana, aho isanzwe iri gufasha Ukraine kurwana n’u Burusiya kandi ikaba imaze amezi atandatu ifasha Israel kurwana na Hamas muri Gaza. Israel kandi imaze igihe irwana n’aba-Houtis bo muri Yemen ndetse n’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban. 

Iran irashinjwa gushimuta ubwato bwari bwerekeje muri Israel 

Ingabo za Iran zibarizwa mu mutwe udasanzwe zirashinjwa gushimuta ubwato bw’imizigo bwari bwerekeje muri Israel ariko bunyuze mu muyoboro wa Hormuz uhuza Ikigobe cya Perisi n’icya Oman. 

Hormuz ni umuyoboro ukunze kunyurwamo n’ubwato bwinshi cyane cyane ubwikoreye ibikomoka kuri peteroli, ndetse wihariye ubwato bungana na kimwe cya gatanu cy’ubujyana ibyo bicuruzwa mu bice bitandukanye by’Isi ku munsi. 

Ubuyobozi bw’ikigo kigenzura ubu bwato bushinzwe gutwara za kontineri z’ibicuruzwa, cya MSC Aries cyo muri Portugal, bwatangaje ko ingabo zo mu mutwe udasanzwe za Iran zafatiriye ubwo bwato mu bilometero 80 ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE. 

Amashusho yagaragajwe na Reuters yerekana zimwe muri izo ngabo zimanukira ku migozi yari iziritse muri kajugujugu zinjira muri ubwo bwato, bwariho ibendera rya Portugal, bikavugwa ko bwari bwikoreye ibicurizwa by’umuherwe wo muri Israel witwa Eyal Ofer. 

Ubu bwato bwaherukaga kubonwa ubwo bwari bugeze ku gice cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, icyakora mu masaha nka 21 ashize ntibwongeye kuboneka ku ikoranabuhanga. 

Ni ibintu bikunze kuba ku bwato bwinshi bwerekeza muri Israel iyo bugeze muri iki gice kibarizwamo ibihugu by’Abarabu akenshi bidacana uwaka na Israel. 

Ibi bikorwa byafashwe nk’uburyo bwo kwihorera bibaye mu gihe byateganywaga ko Iran hari ibitero yari iri gutegura mu buryo busa n’ubusubiza Israel. 

Israel na yo yari iherutse gusenya Ambasade ya Iran iherereye i Damas muri Syria. 

Ni ibikorwa Israel yakoze mu ntangiro z’uku kwezi, ikavuga ko mu gihe Iran yaba itinyutse kugira icyo ikora gihungabanya umutekano wayo, izirengera ingaruka zose ibyo bikorwa bizateza. 

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ibijyanye n’ingendo zo mu mazi, bwagaragaje ko ubwo bwato bwashimuswe icyakora bwirinda gushyira Iran mu majwi mu buryo butaziguye. 

Bwavuze ko “ubuyobozi bw’ako gace bwafashe ubwo bwato, ubwo bwari bugeze hafi ya Fujairah, imwe muri leta zigize UAE.” 

Ku rundi ruhande ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko ingabo z’iki gihugu kiyobowe na Ebrahim Raisi, zibarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda ubusugire bwa Iran wa Iranian Revolutionary Guard Corps, ari zo zashimuse ubwo bwato bijyanye n’uko bwari bufite aho buhuriye na Iran. 

Byavugaga ko bwayobowe n’aba basirikare bo mu mutwe udasanzwe bukabujyanwa mu mazi yo ku ruhande rwa Iran ndetse ubwo aba basirikare babwinjiragamo, abari babutwaye basakuzaga wumva batizeye umutekano wabo. 

MSC Aries yemeje ko ubwato bwari burimo abantu bagera kuri 25, ubwo bwafatwaga. 

Nubwo Iran ntacyo iratangaza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz yahamagariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, gufata Iranian Revolutionary Guard Corps nk’umutwe w’iterabwoba. 

Katz yavuze ko bidatinze EU igomba gufatira ibihano Iran cyane ko ubu bwato ari ubwa Portugal, igihugu kibarizwa muri EU. 

INKURU NZIZA 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *