Imirwano ikomeye yasakiranyije abaturage n’abajura b’inka bazwi nk’aba Dahalo, yasize ababarirwa muri 46 bitabye Imana mu gihugu cya Madagascar.
Byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu karere ka Befotaka Atsimo gaherereye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa kiriya gihugu.
Inzego z’umutekano muri Madagascar zivuga ko mu bapfuye harimo abajura 42 ndetse n’abaturage bane barimo n’umwana w’imyaka 10.
Amakuru avuga ko mu rukerera rwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ari bwo abajura babarirwa mu 120 bagabye igitero mu midugudu ya d’Ambohitsohy na Vohitsimbe iherereye muri Komine y’icyaro ya Marovitsika.
Umuyobozi wa Jandarumori ya Madagascar muri kariya gace, Gen Tsiketa, yasobanuye ko nyuma y’uko abaturage bamenye amakuru ya kiriya gitero, byabaye ngombwa ko batega abari babateye mu rwego rwo kwirwanaho.
Yavuze ko bariya baturage birwanyeho bakoresheje imbunda bifashisha mu guhiga ndetse n’intwaro gakondo, mu mirwano yamaze amasaha arenga atandatu.
AFP yavuze ko abajandarume bakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye hapfa abantu bangana kuriya.
Bivugwa ko abashinzwe umutekano barenga 20 boherejwe muri iriya Komine kugira ngo abe ari bo bakora iperereza, gusa Komisiyo yigenga y’uburenganzira bwa muntu (CNIDH) na yo ngo izakora iperereza ryayo.
Ngo si bwo bwa mbere muri kariya gace haba igitero nka kiriya, gusa hari gusuzumwa uko kakoherezwamo abashinzwe umutekano bahagije mu rwego rwo gutabara vuba mu gihe hadutse imirwano.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.