Urukundo ruravuza ubuhuha hagati y’umuhanzi ukomeye wo muri Uganda “Ykee Benda” hamwe Kayesu Shalon, wateje impagarara afungisha ibyamamare hano mu Rwanda.
Uyu mukobwa wamenyekanye ku izina rya Shazz mu ifungwa ry’abahanzi babiri, Davis D na Kevin Kade, ndetse ‘akaza no kuba intandaro yo kwirukanwa’ kwa Kwizera Olvier mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Shalon agiye kuri konti ye ya instagram, maze ashyiraho ifoto yakuye mu kiganiro yagiranye n’umuhanzi Ykee Benda imbonankubone (Live), maze ayiherekeresha indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa Better with you yuzuyemo amagambo meza y’urukundo ushobora kubwira umukunzi wawe.
Nyuma y’ayo magambo, uyu mukobwa kandi yashyize kuri iyo foto imitima ibiri ndetse n’akarabo k’iroza gafite igisobanuro cy’urukundo, ndetse ushobora koherereza umuntu wihebeye kakamunyura.
Mu gushaka amakuru kubyerekeye urukundo rwa Shalon na Ykee Benda, Mu kiganiro kigufi Shalon yagiranye na InyaRwanda ntiyigeze yemeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane, gusa yavuze ko ari kuri telephone nayivaho aradutangariza byinshi kuby’ayo makuru.
Ubutumwa bwa Stiven umujyanama wa Ykee Benda
Nyuma yo gutegereza igihe yaduhaye kugira ngo tumenye ko koko niba yaba ari mu rukundo na Ykee Benda, Shalon yemereye kuvugana n’umunyamakuru ariko amaze kumva ibyo abazwa ntiyigeze yemera aya makuru cyangwa ngo ayahakane.
mu makuru dukesha Inyarwanda yaganirye n’umujyanama w’umuhanzi Ykee Benda, Steven yamije ukuri ko koko Ykee Benda ari mu rukundo n’uyu mukobwa, n’ubwo wumvaga ko agikeneye kumenya amakuru menshi kuri we.
Agira ati: “Nibyo Shazz na Ykee Benda bamaze igihe bakundana, ndetse ndibaza wabonye ko nawe yashyize hanze ifoto yerekana ko atewe ishema n’urukundo rwabo bombi’’.
Mu bigaragarira amaso, Shalon ni umukobwa w’ikimero gitangaje ndetse uburanga bwe burangaza benshi, bitewe n’amafoto ye ndetse n’amashusho akunda kunyuza kuri konti ye ya instagram, agakurura abatari bake bikaba aribyo byaba byarakuruye n’umuhanzi Ykee Benda wisanze mu rukundo na Shalon.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.