Umuntu utaramenyekana yashyize hanze ifoto yafatwa nk’integuza, irimo umukobwa utaramenyekana, ari mu gitanda n’umuhanzi, Shafik Walukagga uzwi nka Fik Fameica, asezeranya ko mu minsi mike, hagiye gusohoka amashusho yose uko yakabaye.
Iyi nkuru itegerejwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bamaze gukubita ijisho iyo foto Fik Fameica ari kumwe na slay queen mu buriri.
Ayo mafoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, yerakana uyu muraperi ari kumwe n’inkumi mu buriri yambaye ubusa, imuri hejuru.
Blizz ivuga ko uwashyize hanze iyo foto, yasezeranyije abantu ko muri iki cyumweru, amashusho yakuwemo kariya gafoto (screenshot), azashyirwa hanze uko yakabaye.
Ntiharamenyekana uwihsihe inyuma y’aya mafoto n’icyaba kigambiriwe n’uburyo yaba yarayabonye. Fik Fameica ntacyo aratangaza kuri iriya foto niba yaba ari iye koko cyangwa igicurano.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.