Umugabo uha ibintu byawe ni gute utamuha ’password’ ya telefone? – Umugore wa Pasiteri Bugingo

Umugore wa Pasiteri Aloysius Bugingo, uyobora itorero ryitwa House of Prayer Ministries International, Suzan Makula Nantaba, avuga ko atumva uko umugabo n’umugore bapfa ijambo-banga (password) rya telefone kandi hari ibindi basangira bifite agaciro cyane.

Avuga ko nk’umugore wubatse, umugabo usanzwe uha ibice by’ibanga byawe udakwiye kumwima password ya Telefone yawe.

Nantaba wigaruriye Bugingo nyuma yo kwanga Teddy bari bamaranye imyaka 19, avuga ko umugabo yemerewe amaguru ye n’ibice by’ibanga bityo ngo ntiyamwima password ya telefone.

Uyu mugore avuga ko ibi biramutse bibayeho kwaba ari ukwitwara nabi.

Ati: “Pasiteri Bugingo yemerewe buri kimwe ku mubiri wanjye, amaguru yanjye n’ibice by’ibanga, ni gute namwima password ya telefone. Biramutse bibayeho byaba ari ingeso mbi”.

Ibi uyu mugore yabigarutseho kuri televiziyo y’umukunzi we yitwa Salt Tv, yemera ko atashyira umubano we n’umugabo mu kaga bitewe na telefone.

Mu kiganiro na bagenzi be ati: “Ngo passwords? Ubu se umuntu ukujya mu maguru, ni gute namwima ubwisanzure kuri telefone. Ubwo se telefone na password nibyo bikomeye?”

Nantaba ari mu munyenga w’urukundo rw’uwahoze ari bosi we. Bugingo aherutse kuvuga ko Teddy yasabye ko batandukana kuko atazi guteka, ngo bapfuye amagi.

Ni mu gihe mu 2019 yari yabwiye urukiko ko umugore we amusuzugura.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *