Umukandida ku mwanya wa Perezida w’u Bufaransa, Marine Le Pen, yavuze ko mu gihe u Bufaransa bwahagarika kugura gaz y’Abarusiya, nk’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibyifuza, icyo gihugu cyajya kigenera u Bufaransa amafaranga kuko icyo cyemezo cyagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Bufaransa.
Kuva u Burusiya bwatangira ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka, Amerika yakomeje gusaba ibihugu byiganjemo iby’u Burayi gufatira icyo gihugu ibihano bikakaye kugira ngo kibure ubushobozi bwo gukomeza gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare cyatangije.
Marine Le Pen yavuze ko kugira ngo u Burafansa bwemere gufatira ibihano u Burusiya, byasaba ko Amerika yishyura icyo gihugu kuko byagira ingaruka zikomeye ku baturage.
Yagize ati: “Abanyamerika bazaducuruza gaz bakabona inyungu ifatika, bashobora guha amafaranga ku Bufaransa nk’inyishyu ku bihano byafatirwa u Burusiya”.
Amerika yanamaze gufatira u Burusiya ibihano bikarishye birimo ihagarikwa rya gaz na peteroli byaturukaga muri icyo gihugu, ariko ibyo bikaba byaratewe n’uko Amerika isanzwe yifitiye uwo mutungo kamere mu buryo buhagije ku buryo ishobora kuyisimbuza.
Icyakora ibihugu by’u Burayi ntabwo bishobora kubona uburyo bwo gusimbuza 40% bya gaz bikura mu Burusiya, cyangwa se kimwe cya gatatu cya peteroli iturukayo, ari nayo mpamvu byirinze gufatira icyo gihugu ibihano kuko bishobora gutuma ibiciro bya gaz na peteroli birushaho kuzamuka.
Mu gihe u Burayi bwahagarika kugura gaz y’Abarusiya, byaba busigaranye amahirwe yo kuyigura iturutse mu bihugu nka Amerika na Qatar, icyakora iyi gaz yaza ihenze cyane ku buryo yatuma ibiciro ku masoko bitumbagira.
Impamvu ni uburyo yazanwamo. Kugira ngo gaz itwarwe mu mato yabugenewe, ibanza ibisukika (LNG) ubundi igapakirwa ikajyanwa aho ikenewe.
Iyo ihageze, hakenerwa ibindi bikorwaremezo bihenze bishobora gutuma ya gaz ikurwa mu cyiciro cy’ibisukika, igasubizwa mu cyiciro cya gaz.
Kuri ubu, gaz ituruka mu Burusiya igera mu Burayi binyuze mu matiyo yubatswe, ibituma ihenduka cyane kuko idatwarwa mu buryo bugoranye, igakoreshwa cyangwa ikabikwa mu buryo bworoshye kuko bidasaba ko ihindurwa ibisukika.
Amerika ifite gaz yagurisha mu Burayi, gusa kuko nta bikorwaremezo bihagije byateguwe, byasaba igihe kinini cyo kubyubaka, ibi bikazakurikirwa n’uko n’ubundi igiciro cya gaz cyazamuka mu buryo buhoraho mu Burayi kuko buri gihe bwajya buyibona yabanje guhindurwa ibisukika, bikazamura igiciro.
Ikindi kibazo ni uko n’ubundi gaz yakoherezwa mu Burayi ivuye muri Amerika itaba ihagije kuko ikenewe itangana n’ubushobozi bw’amato ayitwara muri ibi bihe, ku buryo byakenera ko ayo mato yiyongera mu buryo budasanzwe.
Kugira ngo ibikorwaremezo byose bikenewe bishyirwe ku murongo ku buryo u Burayi bwagira ubushobozi bwo kugira gaz muri Amerika nta nkomyi, byasaba imyaka iri hagati y’itanu n’icumi, ariko mu gihe byagenda nabi, iki gihe kikaba gishobora kugera no ku myaka 20 cyangwa 30.
Hari bamwe bakeka imwe mu mpamvu Amerika iri guhatira u Burayi kugura gaz y’u Burusiya ari ukugira ngo icyo gihugu kirusheho gutuma u Burayi bujya mu kwaha kwayo, ari nako bwiyomora ku Burusiya, ibikekwa kuba byagira ingaruka ku bukungu bwabwo.
Marine Le Pen yavuze ko ibyo Amerika irimo byose bidashyira inyungu z’umuturage imbere, ibica amarenga ko mu gihe yatorwa, ashobora kubangamira uyu mugambi.
Mu yandi makuru, u Burusiya bwafatiye ibihano Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’abandi baminisitiri be benshi byo kutinjira muri iki gihugu.
Ni nyuma y’ibyemezo igihugu cyabo cyafashe bigamije ’gushyira u Burusiya mu kato’ bitewe n’intambara burimo muri Ukraine.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss; Minisitiri w’Ingabo, Ben Wallace n’abandi banyapolitiki 10 biganjemo abagize guverinoma nabo ntibemerewe kwinjira mu Burusiya.
Itangazo u Burusiya bwasohoye bwavuze ko Boris Johnson atemerewe kwinjira mu Burusiya, kubera ko ibyemezo igihugu cy’u Bwongereza cyashyizeho kibihuriyeho na Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’abandi bafatanyije.
Yakomeje avuga ko ibi byemezo birimo kubangamira ubukungu bw’u Burusiya. Itangazo ry’u Burusiya ririho urutonde rw’abayobozi 13 barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, kandi rivuga ko bishobora kwiyongera mu gihe kiri imbere.
Iri tangazo rivuga kandi ko ’ubuyobozi bw’u Bwongereza bukomeje ku bushake, gutiza umurindi ubutegetsi bwa Ukraine bubuha intwaro no guhuza ibikorwa nk’ibi muri NATO’.
U Burayi na Amerika byafatiye ibihano u Burusiya n’abayobozi babwo barimo Perezida Vladimir Putin n’umuryango we ndetse n’ibigo bikomoka muri iki gihugu bifitanye isano ya hafi n’ubutegetsi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ