‘Mbishoboye Miss Jolly namuhemba’- Rutaganda Joël wari ushinzwe Itangazamakuru yatoboye aravuga nyuma y’ifungwa rya Prince Kid

Umunyamakuru Rutaganda Joël wari ushinzwe Itangazamakuru mu Irushanwa rya Miss Rwanda bwa mbere yakomoje ku byamuvuzweho birimo kuba yarahunze nyuma y’itabwa muri yombi rya Prince Kid wayobora Rwanda Inspiration Backup yateguraga iri rushanwa ry’ubwiza. 

Uyu mugabo wari umaze igihe kinini atagaragara mu itangazamakuru yiyambaje urubuga rwa YouTube agaruka ku cyatumye aceceka cyane ndetse avuga ko aramutse abifitiye ubushobozi yaha Miss Mutesi Jolly igihembo kubera ubutwari yagize agakomera mu gihe bamwe bamubwiraga nabi ku mbuga nkoranyambaga. 

Joël Rutaganda wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ni umwe mu bakoranaga na Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] aho yari ashinzwe itangazamakuru muri Miss Rwanda. 

Nyuma y’ifungwa rya shebuja akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, Rutaganda yashyizwe mu majwi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’umwe mu bafatanyacyaha. 

Rutaganda waruciye akarumira ubwo izi nkuru zari zishyushye yavuze ko yatatswe n’itsinda ry’abanyamakuru hagamijwe kumusebya ndetse bitizwa umurindi n’igihuha cyasunitswe n’umwe mu bari inshuti ye. 

Ati “Nagerageje gutuza gusa uyu munsi nifuje kugira ibyo nabwira Abanyarwanda, iyo nshaka guhangana nabagerageje kunyataka byari kuba ibindi bindi. Natatswe n’ikipe y’abanyamakuru gusa ndabumva rwose bitewe n’imyitwarire mushobora kuba mwarahawe, aho mukomoka, ni yo mpamvu nacecetse iyo mbishaka mba narabasubije ariko si ko nteye.” 

Joël Rutaganda avuga ko atumva uko icyaha cya Prince Kid bagihuza na we kandi atari we wenyine bakoranaga. 

Yakomeje avuga ko atari umukozi uhoraho wa Miss Rwanda ahubwo bakoranaga bitewe n’ubwumvikane yagiranye na Rwanda Inspiration Backup. 

Yasabye abanyarwanda kwirinda ibintu byose babona ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ibibangisha abandi. 

Ati “Umuntu umwe araza agaturitsa ikintu akakivuga, abantu bose nta gutekereza, nta kubisesengura, uko yabivuze kubera inyunguze bwite mukabyakira mutyo.” 

“Nibikomeza gutya umuntu umwe akaza agakubita ikintu hariya abantu amagana mukaza kukireba mugahita mucyemeza, ntekereza ko abayobozi bacu baba batubwira ibintu tutarumva neza cyangwa tutabonesha amaso.” 

Yavuze ko benshi muri iki gihe bahitamo kuvuga abantu runaka bagamije inyungu zabo bwite cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. 

Byavuzwe ko Rutaganda yahunze nyuma y’ifatwa rya Prince Kid 

Rutaganda avuga ko atigeze ahunga nyuma yo kubona ko uwari umukoresha we atawe muri yombi ahubwo yagiye mu kiruhuko kuko yumvaga ananiwe mu mutwe. 

Yavuze ko ibi yabiganirije umwe mu nshuti ze yizera bakoranaga muri Miss Rwanda ubwo Prince Kid yamaraga gutabwa muri yombi. 

Ati “Ni we twarimo tuganira Prince Kid bamaze kumufata arambwira ati bigenze bite ko Kid bamufunze. Naramusubije nti rero niba bigenze bitya sinshaka kongera kuvugwa rwose ngiye kuba nkwepye itangazamakuru mbe mfashe akaruhuko, ngiye no kuba nigendeye ndumva nanarushye mu mutwe.” 

Rutaganda avuga ko iyi nshuti ye yayibwiye ko agiye kujya hanze y’u Rwanda nyuma agatungurwa no kubona byagiye ku mbuga nkoranyambaga byiswe ko yahunze. 

Ati “Ni we muntu wa mbere nabwiye ko nagiye, namubwiye ko nagiye Seychelles ariko mubwira ko nimbona birangiye, bimaze gufatirwa umwanzuro nzagaruka.” 

“Uko nabimubwiye gutyo nagiye kubona mbona ngo Joël yahawe amafaranga no Jolly, yahunze, yagiye i Bugande, hari ibyo nabonaga nkabifungura ibindi nkabireka, nizere ko views bazibonye, nizere ko banezerewe.” 

Abona Miss Mutesi Jolly akwiriye igihembo 

Joël Rutaganda avuga ko aramutse abifitiye ububasha yaha Miss Mutesi Jolly igihembo kubera ubutwari yagize bwo kugaragaza ukuri kw’ibyabaye akemera guhangana n’ibitutsi by’abantu. 

Ati “Ndamutse ndi umuntu uri mu nzego zindi zikomeye Jolly namushyikiriza igihembo niba ari byo koko yaragaragaje ikibazo akemera kwihanganira amagambo n’ibitutsi byanyu harimo abatekereza n’abadatekereza neza. Uyu munsi akaba akomeza ibikorwa bye nta kibazo afite. Uyu munsi wowe wamututse wamuvuze nabi wakabaye wigaya.” 

“Jolly namugenera igihembo, kuko yagaragaje ikibazo ubutabera bucyinjiramo bufata umwanzuro buhamya umuntu icyaha bitewe n’ibimenyetso simusiga bigaragara, wowe warangiza ngo ubugambanyi.” 

Rutaganda wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda yavuze ko hari ibiganiro bitandukanye azakora bigaruka kuri Miss Rwanda kuva yayinjiramo. 

Ku wa 13 Ukwakira 2023 ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *