NATO iri he? Iratwemera? Ese izatwemera?… Uwahoze ari umuntu wa hafi wa Perezida Zelensky yahishuye umubare w’abasirikare bamaze kwicwa n’u Burusiya.

Abasirikare ba Ukraine bagera ku bihumbi 300 bamaze gupfira mu ntambara igihugu cyabo gihanganyemo n’u Burusiya. Ni imibare yatangajwe na Aleksey Arestovich wahoze ari umuntu wa hafi wa Perezida Vladimir Zelensky. 

Arestovich wahoze ari icyegera cya Zelensky yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yagarukaga ku magambo aherutse kuvugwa n’Umudepite wo muri Ukraine David Arakhamia wavuze ko ibiganiro by’i Istanbul hagati y’u Burusiya na Kiev byakerejwe na Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, wavuze ko Ukraine igomba kurwana aho kumvikana n’u Burusiya. 

Uyu mugabo yagize ati “Nari mu itsinda ryagiye mu biganiro i Istanbul, ariko ntabwo nzi uko byagenze kugira ngo tubitegeshe agaciro.” 

Yavuze ko ingingo zaganiriwemo zari nziza, aho Ukraine yari yemeye ko nta ruhande na rumwe igomba kubogamiraho kandi ko kujya muri NATO ari ukurenga umurongo utukura mu maso y’u Burusiya. 

Asobanura ko kuba igihugu cye cyarananiwe kujya mu biganiro, byaganishije ku mpfu nyinshi no mu gihe kujya muri NATO bikiri ihurizo. 

Ati “NATO iri he? Iratwemera? Ese izatwemera?… Hanyuma, abasirikare barenga ibihumbi 200 cyangwa se abarenga ibihumbi 300 bari kuba ari bazima.” 

Aya magambo aje nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergey Shoigu, yari aherutse gutangaza ko abasirikare ba Ukraine barenga ibihumbi 125 bishwe mu gihe ibikoresho birenga ibihumbi 16 byo byashwanyujwe n’Ingabo z’u Burusiya kuva Ukraine yatangaza ko itangije ibitero byo kwisubiza ibice byayo muri Kamena umwaka ushize. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

U Burusiya nta gahunda bufite yo guhagarika intambara ya Ukraine vuba 

Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Ryabkov yatangaje ko nta gahunda yo guhagarika vuba intambara muri Ukraine kubera ko ibihugu bya Amerika n’u Burayi biyishyigikiye bitabishaka. 

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izvestia, Ryabkov yavuze ko Amerika n’u Burayi bagishyigikiye Ukraine ndetse batsimbaraye ku kuvuga ko ibiganiro byose bishoboka mu gihe ibyo Ukraine ishaka byose bizaba byubahirijwe. 

Yavuze ko intambara idashobora guhagarara mu gihe uruhande rw’u Burusiya batarwumva. 

Icyo Ukraine ishaka ni uko u Burusiya buyisubiza uduce twose bwigaruriye guhera mu 2014, ibintu u Burusiya budakozwa. 

Ryabkov yavuze ko intambara izakomeza byanze bikunze kugeza ubwo ibyo u Burusiya bushaka bizaba bimaze kugerwaho. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *