Niba umwe mubo dukunda ari mu minsi ye yanyuma, biba byiza iyo hari bimwe mubyo uwumurwaje azi ku muntu ugiye gupfa. Ibi bituma uwo muntu umuriho, abasha kumwitaho muriyo minsi micye asigaje, sibyo kandi hari nigihe byamufasha kongera iminsi yari asigaje.
Niyo mpamvu rero abahanga bemeza ko ari ingenzi kumenya ibi bintu byerekana umuntu uri gusatira urupfu. Ese mu by’ukuri ibyo bintu nibihe? Some neza urasobanukirwa…
Gusinzira cyane bidasanzwe
Ushobora kuba usanzwe uziranye n’umuntu ariko utamuziho gusinzira amasaha y’umurengera. Ushobora kandi kuba urwaje umuntu ariko ukabona amaze amasaha menshi asinziriye, ibi rero nubibona cyane cyane ku muntu urwaye uzitegure ko ashobora kugucika mu minsi micye.
Abantu benshi iyo bari mu minsi yabo ya nyuma cyane cyane abarwaye indwara zikomeye bakunda gusinzira bidasanzwe.
Kudashobora kurya
Kudashobora kurya bishobora kuba kubantu benshi, ariko nanone nuba urwaje umuntu akamara amasaha menshi ntakintu ariye uzagire impungenge.
Impamvu yo kubura ubushake bwo kurya (appetite) nuko umubiri uba wamaze gucika intege burundu ibyo rero bituma uwo mubiri utongera gushaka ibyo kurya kuko uba utari bushobore kubitunganya.
Kutajya mu bwiherero mu gihe kinini
Bigendanye nuko kurya biba bitagishoboka no kujya mu bwiherero biba bidahari, iyo umuntu atabasha kurya ariko akabasha kwiherera burya byerekana ko umubiri we ukiri gukora ariko iyo ntanakimwe muribyo uzatangire kugira impungenge.
Umunaniro udasanzwe
Abantu benshi bagiye gupfa bagira umunaniro udasanzwe, ibi nukubera ko umubiri uba wamaze gutakaza imbaraga hafi ya zose ndetse n’amaraso, gucika imbaraga ndetse n’umunaniro ni ikimenyetso rusange kubantu benshi bari gupfa.
Guhindagurika ku mikorere y’umubiri
Aha harimo gutakaza ubushyuhe bidasanzwe, kugabanuka kw’isukali kandi adasanzwe arwaye diyabete, ndetse no kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso, gusa hano ashobora no kumva ashyushye cyane cyangwa agakonja cyane iki nacyo nikimenyetso cyuko umuntu ari kugucika.
Guta umutwe
Benshi mu bagiye gupfa bahura n’ikibazo cyo guta umutwe cyangwa kuvuga ibidahuye. Ibi usanga biterwa nuko umuvuduko w’amaraso ushobora kuba wazamutse cyangwa ubwonko bukaba butagikora neza.
Ubu bushakashatsi kuriyi ngingo twabukoze twifashishije urubuga rwa internet rwa Medical News Today
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.