Umusore w’imyaka 19 y’amavuko yari akaswe ubugabo bwe asanzwe mu buriri n’umugore w’abandi w’imyaka 35

Umusore w’imyaka 19, Edmond Kipng’etich wo Mujyi wa Nakuru muri Kenya, yakubiswe bikomeye, agye gukatwa igitsina, abaturanyi barahagoboka, ubwo umugabo yari amusanze mu buriri bwe, aryamanye n’umugore we w’imyaka 35 y’amavuko.

Edmond Kipng’etich usanzwe yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yafashwe asambana n’umugore wubatse witwa Judy Chelang’at.

Ibinyamakuru birimo Murang’a bivuga ko ” Nyir’urugo wari umeze nk’uwasaze yashatse gutaka uwo musore igitsina n’ubwo cyari cyatakaje umurego.”

Uyu musore utuye ahitwa Kuresoi muri Nakuru bamwe bavugaga ko yaba yapfuye, abandi bakavuga ko akiri muzima ariko ngo afite ibikomere byinshi.

Obonyo, umuturanyi ari na we wabibonye yavuze ko uyu musore koko yasanzwe mu rugo rw’uwitwa Bii, ari gusambana n’umugore we.

Ntibiramenyekana uko uwo mugore Judy byamugendekeye cyane ko umugabo we Bii yari yarakaye bikomeye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *