Hari abamaze gucika intege ku iperereza rimaze imyaka 14 yose rikorwa kuri Agatha Habyarimana.

Nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rwa Paris rufatiye icyemezo cyo kudashyingura dosiye ya Agatha Habyarimana, hari ibishimiye icyo cyemezo ariko banagaragaza impungenge kuri iryo perereza ritinze cyane.

Haba umuryango CPCR watanze ikirego mu 2007 ushyizemo ibimenyetso byose, haba Me Philippe Meilhac wunganira Agatha uvuga ko dosiye nta kirimo, haba na Agatha ubwe usaba ko dosiye ishyingurwa, ndetse na bamwe mu banyamategeko bakurikirana imanza mpuzamahanga; nta n’umwe ugaragaza ko yizeye ibizava muri iryo perereza.

Dosiye ya Agatha ni amateka:

Agathe Kanziga Habyarimana ni umugore wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda, akaba yarageze mu Bufaransa mu 1998.

Ubu azwiho kuba umwe banyarwanda baba mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; ariko ntiyirukanwa, ntiyoherezwa mu Rwanda ntanaburanishwe.

Tariki 25 Mutarama 2007 yangiwe ubuhungiro mu Bufaransa, bishimangirwa n’Inama nkuru ya Leta mu Ukwakira 2009, ari nabwo u Rwanda rwahise rwohereza impapuro zimuta muri yombi.

Tariki 13 Gashyantare uwo mwaka, CPCR yahise itanga ikirego isaba ko yafatwa, nyuma y’amezi abiri inasabwa kwishyura ibihumbi bitandatu by’amayero (hafi miliyoni 6 mu mafranga y’amanyarwanda) kugira ngo icyo kirego cyakirwe.

Tariki 2 Werurwe 2010 yarafashwe ararekurwa, yongera kwangirwa ubuhungiro tariki ya 4 Gicurasi 2011. Tariki 28 Nzeri 2011, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwanzuye ko atoherezwa mu Rwanda.

Tariki 6 Gicurasi 2007, nibwo Ubushinjacyaha bwa Evry mu Bufaransa bwatangiye dosiye ye, maze mu Ukwakira 2009 u Rwanda rwohereza impapuro zimuta muri yombi.

Mu mpera z’uwo mwaka yasabye Perefegitura ya Essonne uruhushya rwo kuba mu Bufaransa, ariko muri Werurwe 2010 arafatwa, nyuma ararekurwa.

Tariki 4 Gicurasi 2011, Perefegitura ya Essonne yamwimye urwo ruhushya, akomeza kuhaba mu buryo bunyuranije n’amategeko. Ibi ariko byaje kuvuguruzwa n’urukiko rwa Versailles, tariki 21 Ukuboza 2012 rusaba ko Agatha yahabwa urwo ruhushya nk’uburenganzira ku buzima bwe bwite n’umuryango.

Muri Kamena 2013, nabwo Inama nkuru ya Leta yashyigikiye icyemezo cyo kumwima urwo ruhushya, nawe ahitamo kuregera urukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa muntu, aracyategereje igisubizo.

Ubu Agatha afite imyaka 78, akaba asanga gutinda kw’iperereza rimukorwaho bidafite ishingiro, ni ko gusaba abarikora kurihagarika.

Mu Ugushyingo 2020, icyifuzo cye baracyanze, bavuga ko ibikorwa by’iperereza bigikomeza, nawe ntiyanyurwa ahitamo kujuririra icyemezo cyabo.

Icyifuzo cya Agatha kikimara kwangwa ku mpamvu z’uko cyatanzwe nabi, ibitangazamakuru binyuranye byavuganye n’umwunganizi we Philippe Meilhac utarabyishimiye, ahubwo agashinja urukiko kujijisha. Agira ati: “Barakwepa kwiga ikibazo mu mizi yacyo, ahubwo bakihisha inyuma y’ibibazo by’amategeko n’imikorere”.

Meilhac agira ati: “Uru rubanza rumaze imyaka itanu nta kintu gishya kiraboneka kuva yasaba ko ikurikiranwa rye riteshwa agaciro umwaka ushize. Ibi ni ibintu biteye agahinda kuko bimubuza ubundi buryo bwose bwo gukomeza gukurikirana dosiye ye mu buyobozi”.

Ndlr: “Agatha asaba ubuyobozi kumuha ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa mu buryo bwemewe n’amategeko, akanasaba ubuhungiro ; ariko nta na kimwe yakwemererwa agifite dosiye mu butabera itararangira”.

Uko iki cyemezo cy’urukiko cyakiriwe:

Umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier wa CPCR, yishimiye iki cyemezo, ariko yongeraho ati:

“Twe icyo dukeneye kumva si icyemezo, dushaka kumva ngo harakurikiraho iki? ibi biramara iki ku iperereza ry’ubucamanza muri uru rubanza? Ese ubutabera bw’Ubufaransa buzakomeza gukurikirana iyo dosiye kugeza ryari? Uko imyaka ihita Madamu Habyarimana na we arasaza, ashobora kuducika, bityo urubanza rugapfa, ubutabera bukaba bubuze”.

Aganira na BBC, Gauthier agaragaza ibiri mu kirego batanze, n’impungenge bafite ko urubanza rushobora no kutazaba.

Ati: “Urubanza rwe rugomba gukomeza rukarangira. Ntitwibaza impamvu yashakaga ko ikirego cye gihagarara. Twatanze ikirego dushingiye ku byo twasomaga, ko yari umukuru w’Akazu kandi we n’abandi barimo abasirikare bakuru nka Bagosora, Serubuga na basaza be, bose bagize uruhare. Byavugwaga ko ako kazu ariko kateguye Jenoside’’.

“Muri dosiye harimo byinshi byerekana ko ari we wari ku mutwe, hari byinshi byateguwe mbere ya Jenoside birimo inama, gushinga CDR, amafaranga yatangwaga, ariko byose arabihakana. Urubanza rugomba gukomeza akaruburana. Niba ruzaba nta wabyemeza kuko nawe aragenda asaza”.

Amagambo ya Gauthier agaragaramo icyizere gike kuri uru rubanza, kuko uwo bakurikiranye ataragezwa imbere y’urukiko ngo aburane.

Ati: “Nibyo urukiko rwateye ishoti ubusabe bwe bwo kuburizamo (guhagarika) ikurikiranwa rye, mbese ubwo iperereza rirakomeza. Ariko icyo si cyi kibazo, abantu bakibajije ngo kugeza ryari? Magingo aya Kanziga ntarafatwa nk’uregwa ngo iperereza rihagarare akurikiranwe n’urukiko aburane. Ubutaha dushobora gutungurwa n’umwanzuro uvuga ko “ikirego cye gishyinguwe” (On peut tres bien se retrouver avec un non lieu lors de la prochaine décision!)”

Ubu dosiye iracyakomeza, ariko birarambiranye, haba kuri Kanziga ubwe, ariko n’impamvu batanga zitajya zihinduka.

Ku bwa Me Gasominari Jean Baptiste, ngo umupira uri mu maboko y’abakora iperereza. Uyu ni umunyamategeko mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, uburana imanza nshinjabyaha zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Yakoze mu Rukiko mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda ( i Kigali na Arusha ) anakora mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga ( ICC) i La Haye.

Agira ati: “Icyo bivuze ni uko ubwo bigomba kuguma uko byari bimeze, abakora iperereza nibo bazemeza niba batarabonye ibimenyetso bihagije byatuma bamuregera urukiko kugira ngo aburane mu mizi cyangwa se niba ibimenyetso bihagije. Haracyakorwa iperereza ku byaha akekwaho. Nta kirego gihari ni information judiciaire gusa, ari nabyo basabaga ko dossier ishyingurwa! (non lieu)”.

Ikindi Gasominari agarukaho, ni uko Agatha asaba ko iperereza rirangira vuba akabona uko asaba ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa.

Ati: “We asaba avuga ko iperereza ryatinze ko rigira ingaruka ku busabe bwe mu rwego rw’ubutegetsi (ubuyobozi)”.

U Rwanda rumaze kohereza mu Bufaransa impapuro zigera kuri 47 u Rwanda rubusaba guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bariyo. Hamaze kuburana batatu gusa, nta n’umwe uroherezwa mu Rwanda.

Usibye Agatha, hari abandi bamaze gukorwaho amaperereza hakaba hasigaye gushyikirizwa inkiko mu bihe bya vuba. Hari kandi abamaze kugirwa abere, ndetse n’abo amadosiye yabo atarafungurwa.

Mu manza ziri bugufi, hari urwa Muhayimana Claude wo ku Kibuye, ruteganijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka; n’urwa Bukibaruta Laurent wari perefe wa Gikongoro ruteganijwe umwaka utaha.

Hari kandi abaganga babiri b’i Butare (Munyemana na Rwamucyo) dosiye zabo zamaze gushyikirizwa urukiko, yewe na Padiri Hitayezu (Paroisse ya Mubuga ku Kibuye) uherutse gufata akaba afngishijwe ijisho.

BWIZA

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *