Umuraperi Bulldog yavuze ko atazigera yemera ibyatangajwe ko byahitanye Jay Polly

Umuhanzi Ndayishimiye Bertrand wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Bulldog, umwe mu bahanzi bari inshuti za hafi n’umuhanzi Jay Polly, yavuze ko atazigera yemera na gato ibyatangajwe ko byahitanye mugenzi we (Tuyishime Joshua ’Jay Polly’) uheruka kwitaba Imana kuko ngo ari ibihimbano.

Bulldog yabitangaje ejo ku Cyumweru mu muhango wo gushyingura Jay Polly wabereye mu irimbi rya Rusororo.

Bulldog ubwo yavugaga kuri mugenzi we Jay Polly yavuze ko uburyo bari babanye byari birenze kuba inshuti, ahubwo bakaba abavandimwe. Yavuze ko byinshi yari kuvuga yakabivuze Jay Polly akiri muzima kuko banyuranye muri byinshi mu buzima.  Aba bombi ni bo batangije itsinda ry’abaraperi ryari rizwi nka Tuff Gang ryakunzwe n’abatari bake.

Ati: “Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi kuko ibyo ntamubwiye akiri muzima sinabivuga aka kanya. Twagendanye urugendo rw’ubuzima ntabwo twabaye inshuti ahubwo twari abavandimwe”.

Bulldog yavuze ko hari igihe we na Jay Polly baryamaga mu nzu nta kintu cyo kurya bafite, bafite nka 1000 Frw ariko bagaterana akanyabugabo k’uko amateka yabo azahinduka, kabone n’ubwo bari baravukiye mu miryango ikennye.

Yunzemo ati: “Agahinda ntabwo kashira aka kanya kubera ko kubura umuvandimwe, umuntu mwaryamye ku buriri bumwe, mwasangiye ubusa ukabona umushyize mu itaka; ni agahinda gakomeye cyane”.

Jay Polly ubwo yitabaga Imana mu cyumweru gishize Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwari rumufunze rwasohoye itangazo rivuga ko rufite amakuru y’uko yari yanyoye Alcohol yifashishwa mu kogosha, ikoroganye n’amazi n’isukari.

Isuzuma ryo kwa muganga ryakozwe n’ibitaro bya Kacyiru ryo ryerekanye ko urupfu rwa Jay Polly rwatewe n’ikinyabutabire cya Methanol cyatumye umutima we uhagarara.

Cyakora cyo Bulldog we avuga ko ibi byose byavuzwe ko mugenzi we yaba yarazize ari ibihimbano, ndetse ko atazigera abyemera kugeza igihe na we azavira mu mubiri.

Ati: “Yagize ababyeyi nkamwe mwamureze neza, yarezwe neza Polly ntabwo yarezwe nabi. N’ibyo yazize n’aho bamushyize ntabwo ndabyumva kuko sinanabyemera, nzabihagararaho kugeza umunsi nzongera gusubira ku muremyi nanjye. Ni ubusa, ni ubusa; ni ibintu by’ubugoryi by’ubufu”.

Bulldog yibukije ko Jay Polly yasize abana babiri b’abakobwa, asaba rubanda gukomeza gufasha ababyeyi babo kubarera, ndetse na we yiyemeza kubafasha mu bushobozi buke afite.

Yavuze ko bajyaga bashwana ariko ubu akaba yaramubabariye akimenya amateka. Yamusabiye Imana kumugirira ibambe bakazongera guhurira aheza.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *