Umugore wa meddy aratwite. >>>Amafoto

Umuryango wa MEDDY na MIMI nyuma y’iminsi mike bakoze ubukwe, kugeza ubu amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aremeza ko umugore wa Meddy atwite.

Ibi babiciyemo amarenga ubwo bitabiraga ubukwe bwa Miss BAHATI Grace bwabaye kuwa gatandatu taliki ya 4 nzeri 2021.

Uyu Bahati Grace yabaye Miss Rwanda 2009 nyuma y’izi nshingano yaje no guhita ajya kwibera muri leta zunze ubumwe za america ari naho yakoreye ubukwe  cyane ko bwabereye muri leta ya Virginia.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’umuryango wa Meddy ndetse hakanasohoka amwe mu mashusho agaragaza ibyishimo bidasanzwe byaba bombi ‘MEDDY xMIMI’ cyane ko bamenyerewe kudasigana mu birori.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Umugore wa Meddy [MIMI] Yagaragaje ko Meddy agiye kuba PAPA bisobanuye ko atwite.

Nubwo yabikoze mu mvugo isa niyo kuzimiza MIMI yanditse ati “Meddy hey zaddy” ibi bigaragaza ko yashakaga kumubwirango “Hey Dady”.

Dore ifoto igaragaza ibyo Umugore wa Meddy yashyize kuri instagram ye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *