Namwe turabaziye tuzica 100-Abica abantu i Masaka bateguje abo mu mujyi wa Kampala ko bahageze

Abakekwaho kuba ari bo bari inyuma y’ubwicanyi buri kubera muri Masaka, bavuga ko bamaze kugera mu gace ka Masanafu muri Divijoni ya Rubaga mu Mujyi wa Kampala, kandi ko bazica abantu 100.

Aba bicanyi mu mezi atagera kuri abiri bari bamaze kwica abantu 29 mu gace ka Masaka (Geater masaka) ndetse bakomeretsa abatari bake. Greater Masaka ni agace kose k’amajyepfo y’iburasirazuba bw’ Ikiyaga Victoria.

Aka gace kagizwe n’uturere twa: Bukomansimbi, Butambala, Gomba, Kalangala, Kalungu, Kyotera, Lwengo, Lyantonde, Masaka, Mityana, Mpigi, Rakai na Ssembabule.

Ubusanzwe iyo bagiye gukora akantu mu gace runaka, babanza gukwirakwiza amabaruwa akenshi aba yanditse mu rurimi rw’ Oluganda.

Aba akenshi baba bateguza abatuye muri ako gace ibyo bakeneye kandi ko bagiye kuzaza kubica. Ni ibintu birangira bikozwe.

Aba bicanyi kuri ubu bageze mu Mujyi wa Kampala, bahasiga ubutumwa buri mu rurimi rw’Oluganda.

Bagize bati: “Namwe turabaziye, twaje, twaje. Mwitegure kuko isaha iyo ariyo yose tuzabageraho. Aha dushaka kuhica abantu 100. Ni ngombwa ko tuza, abadukangisha kudufunga murabeshya. Tuzinjira kandi tuzababona.”

Ibinyamakuru byo muri Uganda binyuranye bitangaza ko abatuye Masanafu muri Zone za Kinoonya na Bukuluugi bari kuryama kare batinya kwicwa. Utu duce dutuwe n’abagera ku bihumbi 25.

Chayimani wa Zone ya Kinoonya, Sepiriya Kabuuka na muegnzi wa Bukuluugi, Henry Mwesigye, bahumurije abaturage, buvuga ko abarimo Erina Luyiga na Hajjati bari mu bashuizwe kuri lisiti y’abazicwa mbere. Ibi ngo ntibizakunda kuko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja.

Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Kampala, Luke Owoyesigire yavuze ko bamenye ayo makuru kandi ko n’ahitwa Nabingo naho habonetse ayo mabaruwa.

Hari andi mashusho ya kamera yabonetse i Nansana, ba Bijambiya bigabije urugo rw’umuturage mu ijoro.

Aba bicanyi kuri ubu bari kwitwa ba Bbibaluwa (bitewe n’inzandiko bagenda basiga ahantu), abandi bakabita ba Bijambiya (Ibihoro), Museveni aherutse kuvuga ko ari “Ingurube” kandi ngo akabo kashobotse.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *