Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana inkuru y’Umupasiteri wo muri Ghana muri Leta ya Abia, utatangajwe amazina, yemeye gushyingiranwa n’umurambo w’uwari umukunzi we, Chioma, yateye inda, akayikuramo bikamuviramo kumuhitana.
Ibi yabisabwe n’umuryango w’umukobwa nk’igihano cyo kubicira umwana. Uyu mupasiteri yari yarateye inda uyu mukobwa, umunsi umwe amusaba ko amusura, amuha icyo kunywa kimusinziriza ariko gisanzwe kinakuramo inda, gusa umukobwa kiramuhitana.
Uyu mupasiteri yahamagaye avuga ko umukunzi we arwaye, nyuma bimenyekana ko yapfuye ariko umuryango w’umukobwa ukora ibizamini ngo umenye icyamuhitanye.
Ibizamini bya muganga byagaragaje ko uyu mukobwa yapfuye kuko ibyo yanyoye byari bigamije gukuramo inda ariko bigenda nabi. Ibi uyu mupasiteri arabyiyemerera ko yabikoze.
Yaje gutabwa muri yombi gusa nyuma y’iminsi mike ararekurwa kuko ngo yemeye gushyingiranwa n’umurambo w’uwari umukunzi we.
Chioma yashyinguwe ahitwa Umuahia, umukunzi we akora imigenzo yose ya ngombwa yo gushyingiranwa na we no kumushyingura.
Ibinyamakuru byo muri Ghana bivuga ko uyu mupasiteri yarekuwe kuko umuryango wa Chioma batashakaga amahane cyane ko basaza be ari abapasiteri, nyina akaba umukirisitu w’imbere.
Ku mbuga nkoranyambaga muri Ghana, abaturage bamwe bariye karungu bibaza impamvu uyu mupasiteri akiri mu bemerewe gukora umurimo w’Imana kandi yarakoze amahano ndetse akaba anidegembya.
Uretse kubwiriza, uyu mupasiteri aracyakomeje akazi ko kwigisha kuri Seminari ya Bethel aho yigisha tewolojiya.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.