N’ubwo bwose bitaba kuri buri wese, hari igihe umukobwa ashaka umugabo w’akaraha ka jyahe, yagera iwe ku munsi wa mbere yamukoraho agasanga ntiyigeze amenya iryo banga ryo gukuna cg guca imyeyo, haba ku manywa cyangwa se nijoro agahora abimucyurira ko ataryoshya inzoga.
Aho umukobwa abimenyeye ko hari igikorwa cyamwihishe cyangwa atamenye, bimutera ipfunwe ndetse bikamubabaza cyane, akumva ahari wenda ntacyo bimaze gushaka niba atarakunnye, kuko abandi akenshi bamuca intege bamubwira ko bazamusenda, ngo bazamukubita intosho ishyushye mu maguru, ngo nyirabukwe azarahiramo ivu, n’ibindi by’urucantege (izi zari imvugo zo hambere).
Ahangaha umukobwa ageraho akivanaho ikosa agahita arishyira kuri nyina cyangwa bakuru be, nyirasenge bakabaye barabimuganirije, yaba ntabo afite akabishyira ku wamureze cyangwa se agahora yibaza ngo nibe n’abafite ababibakorera (yumvikanisha ko kubura nyina yahombye byinshi, kandi koko).
Agatangira kugerageza bitagishobotse , cyera bakoreshaka imvugo igira iti: “nyira kanaka yibutse ikuna mu irongorwa” kuko aba abikoze mu gihe kitari icyabyo.
Umukobwa utarakunnye iyo ashatse umugabo wabimenyeho akanabiganirizwa, nyuma agasanga umufasha we atagira ashwi, urukundo, ubwuzu n’urugwiro yari amufitiye bitangira kugabanyuka, rimwe na rimwe akabimucyurira, icyo gihe bisaba kwihangana no kubiganiraho kugirango yumve ko urugo rutubakwa n’ibyo.
Bihumira ku mirari iyo umugabo asanze umugore we atanyara, hari abihangana ntibinamenyekane ariko hari n’undi wumva ko atashatse, uretse kuba umuntu yabyirengagiza ariko ibanga ryo ku buriri riri mu bya mbere bitera amakimbirane hagati y’abashakanye.
Ushobora kubona abantu babayeho neza ntacyo babuze mu rugo ariko amakimbirane akaba ahahora ahanini biterwa n’akabazo nk’aka kavutse hagati yabo ari nayo mpamvu umugore wakunnye akora ibishoboka byose n’umwana we akamuhishurira kuri iri banga.
Bitewe n’amabanga yawo, umuhango wo gukuna ugomba kubahwa ukanubahirizwa, rero si byiza ko buri wese amenya icyo uhugiyeho, icya ngombwa ni uko uba witegurira ibyishimo n’umunezero birambye ndetse no kuzanezeza umugabo wawe mu gihe wageze mu rwawe.
Tugarutse ku gisobanuro cyo Gukuna, mu gihe cyo ha mbere uwo muhango wakundaga kubera mu gasozi nko mu gashyamba abakobwa bitwaje kujya “guca imyeyo” ari naho havuye iyo mvugo, ko uwakunnye byitwa ko yaciye imyeyo, bakitwaza kujya guca ubwatsi, gutashya inkwi, kujya mu rubohero, n’ibindi….
Muri iki gihe abana benshi ntibagitashya yewe ntibakinabona akanya ko kujya mu bisambu, ariko Gukuna si ngombwa kubikorera mu gihuru gusa upfa kuba ufite ibikunisho byawe, wanabikorera mu rugo mu cyumba uraramo cyangwa n’ahandi hapfa kuba hiherereye.
Ibikunisho 4 wifashisha muri iki gikorwa:
- Intobo z’ibitoborwa
- Amavuta y’inka (niyo yaba adakuze)
- Akatsi bita gutwi kumwe
- Agati bita umukonora (utubabi twako) si ibi gusa ariko ibi 4 byagufasha gukora neza uyu muhango (gukuna).
Uri mu muhango wo gukuna afata intobo z’ibitoborwa akazotsa (azivumbitse mu ziko), iyo zimaze gushya ugakuramo ubuhwa bwazo ukavanga n’amavuta y’inka mu kantu gafite isuku (agacupa) Ushobora no gukoresha kimwe muri biriya byatsi bivanze n’amavuta y’inka!
Mu gihe ibyo byatsi cyangwa ibimera bitabashije kuboneka ukoresha amavuta y’inka akuze ukayakoresha mu gitondo kare na nimugoroba abandi bamaze gusinzira wirinda ko hari uwakumva ibyo ukora.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.