Mbere y’amasaha make ngo asezerane imbere y’Imana, Miss Bahati Grace yasabwe, anakobwa na Murekezi Pacifique bitegura kurushinga.
Ibi birori byabaye ku wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021 byitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo abo mu miryango ya hafi n’inshuti z’uyu muryango mushya.
Abarimo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa ni bamwe mu bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda bari bagiye gushyigikira mukuru wabo muri ibi birori.
Ni ibirori ariko byanagaragayemo Murekezi Olivier mukuru wa Murekezi Pacifique ugiye kurushinga na Bahati Grace, uyu akaba azwi cyane mu Rwanda nk’umukinnyi wa Volleyball wakanyujijeho mu myaka ishize.
Ally Soudy na Murenzi Kamatali benshi bazi nka MC Nzi, ni bamwe mu bandi bantu bafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda bitabiriye ibi birori, mu gihe The Ben na Meddy bategerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021 mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana.
Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga.
Muri ibyo bihe nibwo yaje kubyarana na K8 Kavuyo bakundanye akiri mu Rwanda kuva 2010, nyuma yo kubyara baje gutandukana aho muri 2020 Bahati yavuze ko byatewe n’uko yabonaga badahuje icyerekezo kandi ko atabyicuza.
Muri 2018 nibwo Miss Bahati Grace byatangiye kuvugwa ko ari mu rukundo na Pacifique, mu ntangiriro za 2021 nibwo yashyize kumugaragaro iby’urukundo rwabo aho yavuze ko ikintu yamukundiye ari uko yamukunze uko ari nta kindi agendeyeho.
Kimwe mu byaranze urukundo rw’aba bombi ni uko Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower mbere y’uko yambikwa impeta fiançailles.
Ibi birori bya Bridal Shower byakorewe Bahati Grace bikaba byarabaye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama 2021.
Byabereye muri Amerika aho aba, akaba yari ashyigikiwe muri ibi birori n’abarimo Miss Kayibanda Aurore.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Miss Bahati Grace yahishuye ko Murekezi Pacifique yamwambitse impeta ya fiançailles, ni mu gihe habura iminsi mike ngo bakore ubukwe.
Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Amafoto arivugira, urukundo rwa Miss Bahati Grace na Pacifique: