Nk’uko ari intego twiyemeje yo kugira abantu inama turushaho kubafasha mu bwunganizi bw’ibitekerezo bibafasha kwigobotora mu bibazo baba bafite, Uyu mugore nawe uri mu kigero cy’imyaka 24 yatwandikiye yifuza ko tumugira inama.
Afite ikibazo cy’uko atanyurwa n’uburyo umugabo we ateramo akabariro ndetse akaba avuga ko bimubangamiye cyane ku buryo bishobora no kugira ingaruka mbi mu mibanire yabo harimo no gutandukana.
Uyu mukunzi wacu yatwandikiye atubwira ko akomerewe n’ikibazo cyo kutanyurwa mu gihe cyo gutera akababaro.
Yagize ati: “Ndi mugore w’imyaka 24 maze imyaka 2 nkoze ubukwe, umugabo wanjye twashakanye tumaranye imyaka 5 dukundana, gusa mu rukundo rwacu ntitwigeze tugerageza gukora imibonano mpuzabitsina kuko twari twaremeranyije kubikora k’umunsi w’ubukwe.
Ibi byaterwaga n’ukuntu namukundaga nawe akankunda kandi akanyizera nanjye kandi nkamukunda nkanamwubaha.
Nyuma yo gushakana ubu nahuye n’ikibazo gikomeye kuko nasanze atazi gutera akabariro neza.
Iki kibazo kirambangamiye kandi numva narabuze aho nahera ngo mubwire ko imyitwarire ye mu buriri itanezeza kuko iteka mpora ntinya ko ndamutse muhishuriye ko atitwara neza muri icyo gikorwa yakeka ko ndi indaya ko hari abandi twayikoranye akaba ariyo mpamvu atanyura.
Kandi mu by’ukuri nta wundi mugabo turaryamana kugeza ubu, nta n’ubwo mbabazwa n’uburyo abikoramo ahubwo mbabazwa n’uko atajya arenza umunota atararangiza, ibyo birambabaza cyane ndetse nkabura icyo nkora kuburyo hari n’igihe ntekereza kuba namuca inyuma.
Urukundo mukunda na rwo rutuma ntabitinyuka kuko nzi neza ko nawe ankunda uko bikwiye. Gusa hejuru y’urwo rukundo hagomba kuzamo no kubaka urugo. None mu ngire inama, mbigenze nte ngo ndebe ko umutima watuza nkibanira n’uwo nkunda.
Mungire inama kandi mbizeyeho inama z’ingirakamaro nk’uko mudahwema kuzitugira”.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.