U Buyapani: Havumbuwe uduce tw’ibyuma mu nkingo za COVID-19

Mu gihugu cy’u Buyapani havumbuwe zimwe mu nkingo za covid19 zakozwe n’uruganda rwa Moderna, zirimo umwanda uturuka ku byuma, ibi byatumye igice cy’izi nkingo gishyirwa kuruhande ngo harebwe neza niba hari izindi zaba zirimo uyu mwanda uturuka ku byuma.

Uruganda Moderna rwakoze izi nkingo, narwo rwemera amakosa yabayeho yuko zimwe mu nkingo za covid19 zoherejwe mu buyapani, zagaragayemo tumwe mu duce tw’imyanda ituruka kubyuma (stainless steel particles).

Icyakora uru ruganda rukavuga ko bizeye neza ko ibi bidashobora kugira ingaruka na zimwe kumuntu waba wahawe uru rukingo.

Inzego z’ubuzima mu Buyapani zisubiramo aya magambo yavuzwe na moderna yuko utwuma twagaragaye muri zimwe mu nkingo zoherejwe muriki gihugu nta ngaruka na zimwe dushobora kugira ku buzima bw’uwahawe uru rukingo.

Ubuyobozi bwuru ruganda rwa Moderna rwo muri Amerika ndetse nabo bafatanya mu buyapani aribo bitwa Takeda pharmaceuticals bavuga ko ubu igice kinini cy’inkingo zari zoherejwe mu buyapani, zigiye gusubizwa muri America kuruganda kugira ngo zisimbuzwe.

Ubuyapani bwahagaritse ikoreshwa ry’izi nkingo zisaga miliyoni imwe nibihumbi 600, nyuma y’isuzuma bakoze bagasangamo uyu mwanda uturuka ku byuma. Moderna yisobanura ivuga ko uyu mwanda ushobora kuba warageze murizi nkingo ubwo zari ziri gukorwa.

Bivugwa ko kwikubanaho kw’ibyuma bibiri gushobora kuba kwarabayeho maze ubuvungukira bukasimbukira mu rukingo mu gihe cyo kuzipakira mu macupa.

Nyuma yiyo nkuru benshi mu basanzwe batizera izi nkingo za covid19, bavuze ko ibisobanurwa na Moderna bishobora kuba bihabanye n’ukuri, ahubwo ibi bisa n’umwanda bishobora kuba byarashyizwe mu nkingo zose za covid19, kumpande badasobanura neza.

Mu yandi makuru agezweho, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 3 Nzeri 2021, u Rwanda rwakiriye doze 200,000 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bw’AstraZeneca rwahawe n’Ingabo z’u Bugereki binyuze mu bufatanye u Rwanda rusanzwe rufitanye n’u Bugereki mu bya Gisirikare.

Izo nkingo zakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Dr. Mpunga Tharcisse, ari kumwe n’abandi bayobozi baturutse muri minisiteri y’Ingabo mu Rwanda.

Dr Mpunga yashimangiye ko izo doze zibonetse biturutse ku mubano mwiza u Rwanda n’u Bugereki bifitanye, by’umwihariko binyuze mu bufatanye bw’igisirikare cyo ku mpande zombi.

Izo nkingo zije zikurikira izindi doze 108,000 z’ubwoko bwa Johnson&Johnson zaraye zakiriwe ku mugoroba wo ku wa Kane.

Dr. Mpunga yavuze ko izo nkingo zigiye koherezwa mu turere twibasiwe cyane kurusha utundi no bice by’icyaro kugira ngo naho umubare w’abakingiwe uzamuke nk’uko muri Kigali bimeze.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abagera kuri 50% mu Mujyi wa Kigali bamaze gukingirwa byuzuye, mu gihe abamaze guhabwa doze imwe y’urukingo bagera ku kigero cya 80%.

Muri rusange abamaze gukingirwa bangana na 1,592,405 barimo 782,834 bamaze gukingirwa byuzuye, nk’uko bigaragazwa n’imibare yo ku wa Kane taliki ya 2 Nzeri.

U rwanda rwihaye intego y’uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% bitarenze muri Kamena 2022.

Ingabo z’u bugereki zihaye u Rwanda inkingo za COVID-19 nyuma y’aho muri Nyakanga 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yari yagiriye uruzinduko ku cyicaro gikuru cy’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Bugiriki (Hellenic National Defence General Staff/HNDGS), rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’inzego za gisirikare z’ibihugu byombi.

Icyo gihe yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bugiriki ukomeje kwaguka mu nzego zinyuranye nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu mwaka wa 2018 ubwo Ambasaderi Konstantinos Moatsos ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya yari amaze gushyikiriza Perezida wa Repubulika Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Igihugu cye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *