Minisitiri Kayisire Solange Ntiyemera ko hari umuntu wagira Ubushobozi bwo gu kubitisha undi inkuba.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko atemera ko hari umuntu ufite ubushobozi bwo gukubitisha undi inkuba, asobanura ko akenshi inkuba ikubita abantu baba bari gukoresha bimwe mu bintu biyikurura.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Werurwe 2022 ubwo yitabiraga inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare irimo abayobozi kuva ku Mudugudu kugira ngo abasobanurire uburyo bafasha abaturage mu gukumira ibiza no kugabanya ingaruka zibiturukaho.

Minisitiri Kayisire yavuze ko kimwe mu bituma inzu nyinshi zitwarwa n’umuyaga bituruka ku kutazirika ibisenge.

Muri aka Karere hakunze kuboneka umuyaga mwinshi uterwa n’uko nta biti byinshi bihari.

Yavuze ko ubusanzwe imiterere y’Intara y’Iburasirazuba idakurura ibiza cyane ugereranyije n’utundi turere tw’Amajyaruguru ariko ko iyo bidakumiriwe biteza ibibazo bigasubiza inyuma abaturage.

Minisitiri Kayisire yavuze ko ubundi inkuba ishingiye ku bumenyi (Siyansi) ahakana iby’abavuga ko hari umuntu uyiteza undi ikaba yamukubita.

Yagize ati: “Bimwe abandi bantu bemera ko umuntu ashobora guterereza undi inkuba njye simbyemera. Inkuba ni siyansi, nta muntu wagukubitisha inkuba ntibibaho”.

“Ni gute umuntu yakoherereza undi inkuba ikamusanga mu gitanda ikamukubita, ni imyumvire ipfuye”.

Minisitiri Kayisire yavuze ko inkuba ituruka ku gihu cyahuye n’icyokere cyinshi, imvura igashaka kugwa.

Yavuze ko habamo uruhurirane rw’imiyaga ishyushye n’ikonje ituma habaho imirabyo n’inkuba byinshi.

Yavuze ko ubuyobozi bufite inshingano zo gukomeza kubyigisha abaturage bakabimenya, bagashyiraho ingamba zatuma inkuba zidakomeza gukubita abantu.

Ati: “Kwirinda inkuba ni ibintu bishoboka cyane ku mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi ni inshingano za Leta mu kuharinda ariko natwe ubwacu twige ibintu bishobora kurinda ubuzima bwacu, iyo ufashe isafuriya mu mvura ni nko guhamagara inkuba, iyo wugamye munsi y’igiti nabyo ni uko”.

Minisitiri Kayisire yavuze ko akenshi bimwe mu biza bigaragara mu Rwanda bituruka ku bikorwa bya muntu birimo imiturire mibi no kutita ku bidukikije.

Yavuze ko nk’amashyamba ari yo yakarinze abaturage imiyaga ariko ngo ahenshi barayangiza. Mu bindi yavuze harimo guca imirwanyasuri, kubungabunga imigezi n’ibindi bitandukanye.

Muri iyi nama hagaragajwe ko kuva mu 2019 kugera mu 2022 abantu 12 bishwe n’ibiza, inzu 961 birabasenyuka, hegitari 2025 zibasiwe n’imyuzure mu gihe hasenyutse ibyumba by’amashuri 18 muri Nyagatare.

Imirenge ya Nyagatare, Rukomo, Rwempasha na Tabagwe yagaragwe nk’iyibasiwe cyane n’imyuzure, mu gihe imirenge ya Mimuri, Matimba, Rwimiyaga ariyo ifite inzu nyinshi zanywe n’umuyaga.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *