Nyuma na nyuma, U Burusiya busobanuye byimbitse icyo bupfa na Ukraine n’icyo bugamije.

Guverinoma y’u Burusiya yasobanuye icyo Leta ipfa n’iya Ukraine cyatumye ingabo zayo zitangiza ibikorwa bidasanzwe (special military operations), ku rundi ruhande amahanga yise gushoza intambara.

Ni nyuma y’aho amahanga akomeje kwamagana u Burusiya, abushinja kuvogera ubusugire n’ubwigenge bya Ukraine, ibihugu bikomeye ku Isi biri mu burengerazuba bikanabufatira ibihano byinshi by’ubukungu.

Ni mu gihe kandi u Burusiya buhamya ko ibitangazamakuru mpuzamahanga byo mu Burengerazuba birimo kugoreka ibiri kubera muri Ukraine, impamvu byabaye n’ikigamijwe.

Ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk: Misiyo/Ambasade y’u Burusiya mu Burundi yasobanuye mu buryo burambuye uruhande rwa Guverinoma kuri iki kibazo cyo muri Ukraine, amahanga akomeje kwita intambara.

Iyi misiyo yavuze ubutegetsi bwa Ukraine (igihugu gituranye n’u Burusiya) bwahindutse mu 2014, bigizwemo uruhare n’abo hanze barwanya u Burusiya.

Ngo bitewe n’umugambi ubutegetsi bushya bwari bufite wo kurwanya u Burusiya, muri Repubulika ya Crimea igize Ukraine habaye amatora ya kamarampaka, abantu 95% bashyigikira icyemezo cyo kwiyunga n’u Burusiya, ariko ubu butegetsi bwo burakirwanya.

Yasobanuye ko muri uwo mwaka no mu ntara ya Donetsk na Luhansk na bo bakoze amatora yemeza ko bifuza ubwigenge, bakiyomora kuri Ukraine, banahita batangaza ishyirwaho rya Repubulika ya Donetsk n’iya Luhansk.

Iyi misiyo ivuga ko icyo gihe Leta ya Ukraine yamaganye ibyavuye mu matora y’izi ntara, itangiza intambara yo kwica abazituyemo.

Iti: “Ukraine yahise ihakana ibyavuye mu matora, itangiza intambara yo kwica abenegihugu muri izi ntara ebyiri”.

Amasezerano ya Minsk: Iyi misiyo isobanura ko hashingiwe kuri gahunda y’u Burusiya yo guharanira amahoro n’umutekano, yagize uruhare mu isinywa ry’Amasezerano ya Minsk y’impande zishyamiranye yo mu 2015, yari agamije guhagarika intambara muri izi ntara ebyiri zihuriye mu karere ka Donbas.

Ariko ivuga ko Leta ya Ukraine itigeze yubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Minsk.

Ahubwo yakomeje kurwanya abo muri Donbas, hiyongeraho umugambi wo gushaka kwinjira mu muryango wa NATO/OTAN.

Ngo ibyo u Burusiya bwarabyanze kubera impungenge z’uko ingabo za NATO “zishobora guhungabanya amahoro n’umutekano” cyane ko buzishinja kuba intandaro y’intambara zabaye muri Yugoslavia, Iraq na Libya.

Iti: “Ni yo mpamvu iyinjira rya Ukraine mu ngabo za OTAN rigaragara nk’ubushotoranyi bukomeye ku Burusiya”.

Iyi misiyo ivuga ko muri Nyakanga 2021 no muri Mutarama 2022, u Burusiya bwateguye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bigamije gushakira igisubizo ikibazo cyo muri Ukraine.

Iti: “Nyamara ibyari biraje ishinga u Burusiya ku byerekeye umutekano wabwo, nta na kimwe cyahawe agaciro”.

Intwaro kirimbuzi: Muri Gashyantare 2022, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye gishobora guhabwa intwaro kirimbuzi.

Ibi ngo Guverinoma y’u Burusiya yabifashe nk’iterabwoba.

Iyi misiyo ivuga ko hashingiwe ku kuba Ukraine yari yaranze kubahiriza amezerano ya Minsk, USA ntihe agaciro ibyifuzo by’u Burusiya, Perezida Zelensky akatangaza ko bashobora guhabwa intwaro kirimbuzi, Perezida Putin yahise yemeza ubwigenge bwa Donetsk na Luhansk, anatangiza ku mugaragaro ibikorwa bidasanzwe by’ingabo muri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022.

Muri ibi bikorwa, u Burusiya buvuga ko ingabo zabwo zitera ibisasu gusa ku bikorwa by’igisirikare cya Ukraine.

U Burusiya bukomeza bugira buti: “Ntizitera ibisasu ku nzu z’abenegihugu kandi zikora ibishoboka kugira ngo ibyangirika bibe bike bishoboka”.

Ikigamijwe: Misiyo y’u Burusiya isobanura ko icyo ingabo zabwo zigamije ari uguca intege ubutegetsi bwa Ukraine no gushyiraho ubudafite aho bwegamiye.

Gusa ngo muri ibi bikorwa, Leta y’u Burusiya iranakora ibishoboka kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo, binyuze mu biganiro by’amahoro.

Naho ku bihano amahanga akomeje gufatira u Burusiya, ngo birabogamye kandi ntibyubahirije amategeko.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *