Miss barakwibye, bagufashe ku ngufu? Abarimo Mutesi Jolly babajije Nishimwe Naomie icyamubayeho cyatumye yandikira RIB

Miss Nishimwe Naomi watsindiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2020, yabyutse yandikira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB arusaba kureba mu butumwa bw’ibanga bwarwo (DM/Direct Messages) bituma bamwe bajya mu rujijo barimo n’abamubajije niba yafashwe ku ngufu.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Mwaramutse RIB, mwareba mu butumwa bw’ibanga bwanyu [DMs].”

Bamwe mu bakurikira uyu munyarwandakazi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020, bahise bibaza ikimubayeho gitumye yandikira RIB.

Muri bo harimo Miss Mutesi Jolly, wabaye nk’utungurwa agira ati “Ehhh miss, barakwibye ????” Undi amusubiza agira ati “Reka.”

Naho uwiyita Igikoma cya Mukaru we ati “Miss bagufashe kungufu.”

Nyuma yo gusaba RIB kureba muri DMs zayo, Miss Nishimwe Naomie kandi yahise anasaba Urwego rw’Umuvunyi na rwo kureba muri buriya butumwa.

Ibi byatumye bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bajya mu rujijo ku kiri gutuma Miss Naomie yandikira izi nzego ziri mu zikomeye mu bijyanye n’ubugenzacyaha no kurwanya akarengane azisaba kureba ubutumwa bw’ibanga yazandikiye.

RIB yasubije Miss ko bagiye gukurikirana

Nyuma y’amasaha macye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwasubije ubutumwa bwa Miss Nishimwe Naomie ko bagiye gukurikirana.

Ubutumwa bwa RIB busubiza ubwa Miss Naomie, bugira buti “Urakoze Naomie reka tubikurikirane.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *