Rubavu: Umunyamakuru Maisha wa BTN TV yahuye n’uruva gusenya, akubitirwa mu Ruhame

Umunyamakuru wa BTN TV witwa Patrick Maisha ukorera mu karere ka Rubavu, yakubiswe n’abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu mu buryo butemewe ubwo yari agiye gutara amakuru kuri iki kibazo yari yagejejweho n’abatwara abantu mu buryo bwemewe muri Gare ya Gisenyi.

Maisha yahuye n’iri sanganya ku wa Kane w’iki cyumweru, ubwo yari mu gikari giparikamo za Taxi Voiture.

Avuga ko yasagariwe ubwo yari mu kazi, yahamagara Polisi bikarangira bamutwaye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi, abamusagariye bagasigara bidegembya.

Ati: “Nasagarariwe n’abaturage ndi mu kazi. Nagiye muri Gare ya Gisenyi ubwo abafite ama Coaster n’amatagisi bari bambwiye ko hari amavatiri yirirwa atwara abagenzi i Kigari akanabagarura”.

“Ubwo twari tugiye kureba aho baparika, narabanje mfata amashusho ku ma vatiri yari aparitse hanze”.

“Ninjiye mu gikari cyo kwa Cassien nacyo gipakiramo ayo ma Vatiri, Umugabo witwa Rugamba n’umugore we barandwanyije bambwira ngo nsibe amashusho nafashe, barwanira Camera kugeza bayangije”.

Yunzemo ati: “Barandwanyije bigera aho mpamagara Polisi, kuko bari bamfungiranye ngo nta sohoka, birangira Polisi intwaye kuri RIB njyenyine, abansagariye bakaba bataratabwa muri yombi”.

RIB ntacyo iratangaza kuri iki kibazo, gusa amakuru ducyesha ikinyamakuru BWIZA avuga ko uru rwego rwamaze kwakira ikirego cy’uriya munyamakuru.

Nyirubwite avuga ko akeneye ubutabera kuko bigayitse kwereka abaturage ikarita y’akazi ariko bikarangira bakurwanyije.

Mu mashusho yafashwe n’abaturage bari bashungereye abo uriya munyamakuru ashinja kumuhohotera bumvikana bavuga ko Camera ye bagomba kuyimena, kuko aho bari bari ari muri resitora kandi business akaba ari iyabo.

Urwego Nyarwanda rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rubinyujije kuri Twitter, rwatangaje ko rugiye gufatanya n’izindi nzego rugakurikirana akarengane uriya munyamakuru yakorewe.

Mu yandi makuru agezweho mu karere ka Rubavu, abakozi bubaka umuhanda uhuza umurenge wa Nyamyumba na Brasserie mu gitondo cyo kuri uyu 8 Ukwakira 2021 bahagaritse imirimo bajya kwigaragambiriza ku biro by’abakoresha babo.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe muri aba bakozi bagaragaje ko bafunze urugi rw’igipangu abakoresha babo bakoreramo, bavuga mu ijwi rirenga ngo ‘uburenganzira bw’abakozi bwubahwe’.

Aba bakozi bavuga ko abakoresha babo batinze kubahemba amafaranga bakoreye mu kubaka rigoles z’uyu muhanda w’ibilometero 3,5 kandi ariho bari biteze gukura amafaranga yo kujyana abana ku mashuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ati: “Aba baturage bamaze ukwezi n’iminsi 12 badahembwa, rero rwiyemezamirimo ku wa Kabiri yababwiye ko abahemba uyu munsi baza kare ntiyahita abahemba ababwira ko arabaha igice”.

“Bahise bampamagara nanjye ubu niho ndi ndahava ari uko babonye amafaranga yabo kuko burya umuturage iyo yakoze agomba guhembwa”.

Niyomugabo yavuze icyatumye aba bakozi batinda guhembwa ari uko Abashinwa bafite isoko ryo gukora uwo muhanda bari batarahemba rwiyemezamirimo gusa byahise bikemurwa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *