Miss Mwiseneza Josiane, yagaragaje imbamutima ze ubwo yari yitabiriye ibirori by’inshuti ye y’akadasohoka Uwicyeza Pamella ugiye gukora ubukwe na The Ben.
Ubushuti bwa Mwiseneza Josiane na Uwicyeza Pamela bwahereye barimo batambuka biyereka abatanga amanota muri Miss Rwanda 2019.
Josiane akaba yaboneyeho agenera ubutumwa Pamela, amushimira ndetse amwifuriza ibyiza byose mu rushako rwe.
Ibirori by’ubukwe bwo gusaba no gukwa bwa The Ben na Pamella birarimbanyije, mu busitani Mlimani Jalia buherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bitarimo Meddy nk’uko byari byitezwe.
Umuhango wo gusaba no gukwa Uwicyeza Pamela wabereye mu busitani bwitwa Jalia buherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo. The Ben yageze muri salle yabereyemo ibirori byo gusaba no gukwa ahagana saa Cyenda z’igicamunsi.
Yambariwe n’umuhanzi ubifatanya n’itangazamakuru Andy Bumuntu, Igor Mabano, umushoramari utuye muri Amerika Jimmy akaba inshuti y’akadasohoka ya The Ben, Umuraperi K8 Kavuyo, Christopher, OG The General, Intore Frank n’abandi.
Mu bindi byamamare byagaragaye muri ubu bukwe harimo Umuhanzi wa Gospel Israell Mbonyi, Anitha Pendo, Miss Josiane, David Bayingana, Muyoboke Alex, Noopja nyiri Country Records yakorewemo indirimbo The Ben yahimbiye Pamela, Uncle Austin, umukinnyi wa filime Yvan, Aristide Gahunzire wabaye manager wa Marina muri The Mane, Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports n’abandi.
Nubwo ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare ariko, Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy wari witezwe na benshi ntiyigeze ahagaragara.
Amakieu ducyesha IGIHE avuga ko Meddy wari witezwe kwitabira ubu bukwe, atari bwitabire ahubwo ko azitabira umuhango wo gusezerana imbere y’Imana n’Itorero ndetse no kwiyakira uteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre. Aya makuru akomeza avuga ko uyu muhanzi azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Bivugwa ko Meddy yari umwe mu bagombaga kwambarira The Ben mu birori byo gusaba no gukwa, ariko gahunda zitunguranye zituma ahitamo kuzitabira umuhango wo gusezerana imbere y’Imana n’Itorero ndetse no n’Ibirori byo kwiyakira.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko uyu muhanzi ari mu bateganyijwe kuzaririmbira aba bageni, nk’uko The Ben yabikoze mu 2021 ubwo yatunguranaga akaririmbira Meddy na Mimi indirimbo ‘Roho Yanjye’ uyu mugore ukomoka muri Ethiopia yihebeye.
Yavuze ko Meddy ashobora kuzaririmba indirimbo zirimo ‘My Vow’ yahimbiye umugore we, akaririmba n’indi ya The Ben bikekwa ko ari ‘Vazi’ kuko ari zo zijyane n’ubukwe. Meddy aherutse kubwira Radio &Tv 10 ko azaza mu Rwanda azanywe na gahunda zitandukanye zirimo ubu bukwe.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.