Igisubizo cya Platini P ku gutandukana n’umugore we cyazamuye urujijo rukomeye mu Banyarwanda benshi

Nemeye Platini wamamaye mu muziki nka Platini P, yongeye kuryumaho abajijwe ku makuru yo gutandukana na Ingabire Olivia barushinze mu 2021. 

Uyu muhanzi yabibajijweho ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy gitegurwa n’umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci, mu gace kitwa Meet Me Tonight, aho batumiramo icyamamare kikavuga ku buzima bwacyo n’ibindi bitandukanye. 

Platini kimwe mu bibazo yasanganijwe n’abakunzi be n’icy’urugo rwe, aho guhera muri Gicurasi uyu mwaka hari amakuru avuga ko yatandukanye n’umugore nyuma yo gusanga umwana bari bafite atari uwe. 

Mu gusubiza uyu muhanzi yirinze kugira byinshi atangaza, ati “Uyu mwaka ntabwo wanyoroheye kubera byinshi byavuzwe mu itangazamakuru byerekeye urugo rwanjye ariko nta gisubizo gitangaje mfite kuri ibyo bintu, kuko nkunda urugo rwanjye, umwana n’umugore gusa navuga ko nanyuze mu bihe bitanyoroheye na n’uyu munsi ndi gushaka gusobanukirwa neza. Rero, numva ari icyo navuga.” 

Ibya Platini n’umugore byagiye hanze muri Gashyantare uyu mwaka ndetse hari amakuru ahamya ko batari bakibana mu rugo. Aba bombi barushinze muri Werurwe 2021. 

Mu kiganiro aheruka kugirana na Kiss FM muri Kanama, nabwo Platini yabajijwe ibye n’umugore, yanga kugira icyo abivugaho mu buryo bweruye. 

Uyu muhanzi mu bindi yavuze yagaragaje ko Dream Boyz yabarizwagamo ijya gutandukana, yamaze igihe kinini arara atekereza byinshi ndetse agashora mu muziki amafaranga menshi mu gihe yari yizeye kubona umusaruro wabyo vuba hagahita haza Covid-19, akomeza agaragaza icyo gihe kwihangana byamufashije kugeza ibihe byiza bimujeho. 

Ikindi yabajijweho ni amakuru amaze iminsi igaruka ku ihangana hagati ya The Ben na Bruce Melodie, agaragaza ko ari abahanzi beza ariko hari n’abandi bakwiriye guhangwa amaso abantu bakava mu matiku. 

Ati “Maze iminsi mbona ibintu bicicikana ku mbuga nkoranyambaga, ntekereza ko ari ibintu byo kujijisha bituma tudatekereza ku bandi bahanzi bariho kandi bakomeye, rero muzika yacu ntabwo ishingiye kuri aba bahanzi bonyine kuko hari abandi benshi bashoboye. Dukwiriye kwita no kuri abo bandi.’’ 

Uyu muhanzi yanagaragarije abari bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya ko uretse kuririmba afite izindi mpano zirimo gukina umupira w’amaguru cyane ko yigeze gukina mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru akiri umwana mu ikipe ya Intare FC, ndetse akaba yaranabaye umubyinnyi muri Hotside yari irimo Prince Kid, Kamichi, Clovis na Rafiki. 

Platini yavuze ko yinjiye mu bushabitsi bw’ubwikorezi ndetse afite sosiyete yatangije itanga izi serivisi. Platini Pyagaragaje ko atangira umuziki yinjiriye muri korali mu 1998, ubwo yari afite imyaka 10 gusa, akinjira bwa mbere muri studio mu 2008, agatangira umuziki mu 2009 ubwo we na TMC batangizaga Dream Boyz. 

Igitaramo cya Gen-Z Comedy Platini yari yatumiwemo ni kimwe mu bimaze kubaka izina by’urwenya. Kiba kabiri mu kwezi. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *