U Rwanda rwungutse umusifuzi wa mbere mpuzamahanga wongerewe mu bakoresha ikoranabuhanga rya VAR

Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA ryagize Akimana Juliette umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salima yongerwa mu bakoresha ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee). 

Ubusanzwe mu mpera z’umwaka, FIFA isohora urutonde rw’abasifuzi baba bari ku rwego mpuzamahanga. 

Muri rusange uru rutonde ruriho abasifuzi 17 b’Abanyarwanda, aho Akimana Juliette usanzwe ari umusifuzi wo ku ruhande yarugiyeho asimbuye Nyinawabari Spéciose wasezeye. 

Mukansanga Salima umaze iminsi mu mahugurwa yo gukoresha VAR yakoreye muri Maroc no muri Afurika y’Epfo, yashyizwe ku rutonde rw’abakoresha iri koranabuhanga. Ibi byiyongera ku mwanya yari asanganywe w’umusifuzi wo hagati wemewe ku rwego Mpuzamahanga. 

Abandi bagore bashyizwe kuri uru rutonde ni Umutesi Alice na Umutoni Aline ndetse na Murangwa Usenga Sandrine na Mukayiranga Régine nk’abasifuzi bo ku ruhande. 

Abagabo ni 11 basanzwe aribo Uwikunda Samuel, Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, Rulisa Patience, Twagirumukiza Abdul-Karim, Ruzindana Nsoro nk’abasifuzi bo hagati mu kibuga. 

Ni mu gihe Mutuyimana Dieudonné, Karangwa Justin, Ishimwe Didier, Mugabo Eric, Ndayisaba Said Khamis na Bwiliza Raymond Nonati ari abo ku ruhande cyangwa abo bakunze kwita ab’igitambaro. 

Nyinawabari Spéciose wasimbuwe kuri uru rutonde yagizwe umwarimu w’ibijyanye no kongerera imbaraga abasifuzi na Komiseri ku mikino itandukanye. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *