Uwagize uruhare mu kuryanisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda yabyigambye benshi bagwa mu kantu

Justin Bitakwira Bihona  wahoze ari Minisitiri w’iterambere mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yumvikanye yigamba kugira uruhare mu kuryanisha igihugu cye n’u Rwanda, yemeza ko ari mu bashakishije uburyo bwose Abanye Congo babona Abanyarwanda nk’abanzi babo bambere.. 

Ibi kandi yabigarutseho ubwo yarimo yiyamamariza umwanya w’ubudepite ku rwego rw’igihugu, muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abigarukaho nk’ibigwi bye yagezeho ubwo yari Minisitiri ngo  bigomba gutuma abaturage bamutora, maze akazabakorera n’ibindi birenze ibyo. 

Muri video yafashwe ubwo yari ari kwiyamamaza, yumvikanye kandi anenga Moïse Katumbi Chapwe, Umukandida uri kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, aho yamwise umunyamahanga nk’uko Perezida Félix Tshisekedi akunze ku bivuga nawe. 

Bihona yagize ati: “Katumbi, ni umuzungu nta mpamvu zo kuza kwiyamamaza muri DRC. Uko njyewe Bitakwira ntajya kwiyamamaza mu gihugu cya Maroc, niko byari bikwiye no kuri Katumbi bigomba kugenda , kandi niyo najya  kwiyamazayo sinatsinda ayo matora.” 

Yanahishuye ko yagize uruhare ngo Perezida Félix Tshisekedi, acane umubano n’igihugu cy’u Rwanda. 

Yagize ati  “Ndabahamiriza ko nagize uruhare runini rwo kugira ngo Perezida Félix Tshisekedi acane u mubano n’i Gihugu cy’u Rwanda, mbese nubatse urukuta rukomeye hagati ye na Kagame. Bariya n’Abanzi, ntidukwiye kuba inshuti n’Abanzi.” 

Yongeye kandi ati: “Kugira ngo abasirikare ba FARDC, bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bavanwe muri Teritwari ya Uvira, nabigizemo uruhare, kandi vuba abasirikare ba FARDC, ba Bapfulero bagiye kuzanwa hano, ibyo nabigizemo uruhare n’ubu ndakomeje.” 

Yakomeje avuga ko Maï Maï, kuba zarabaye Wazalendo nabyo abifitemo uruhare. Ibyo bigomba gutuma bamungirira icyizere bakazamutora hanyuma akazakora n’ibindi biruseho. 

Yumvikanye kandi avuga ko ariwe munyapolitike wenyine ubonana na perezida Félix Tshisekedi cyane kuruta abandi bavuka muri Kivu y’Amajyepfo. 

Justin Bitakwira, kandi yakunze kugenda akoresha amagambo ahembera amacakubiri ku Batutsi mu gihe akunze kubita: “Ubwoko bw’Inzoka, Abanyarwanda n’ibindi…” 

Ahanini ibi abikora ashaka gushimisha ubwoko bw’Abapfulero n’Ababembe kugira bakomeze kwanga Abatutsi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *