Ndumva ntakuvaho: Amwe mu magambo meza ushobora kubwira uwo mwashakanye, mu gihe mumaze gutera akabariro.

Mu buzima busanzwe hari ijambo ushobora kubwira mugenzi wawe akumva aryohewe k’uburyo udashabora gusobanura, byagera ku bashakanye bwo bikaba agahebuzo ndetse bamwe bakemeza ko waba ari umusingi w’urugo rwabo rushobora gushingiraho. 

Amwe muri aya magambo tugiye kubabwira afatwa nk’iriba rivomerera indabyo z’Urukundo zatewe hagati y’abashakanye, impumuro y’izo ndabo igahora itama mu rugo rwabo, bityo ugasanga bahorana akanyamuneza ku maso no ku mutima. 

Amagambo niyo avamo indirimbo ziryoheye amatwi zikanongerera  abashaka kuzumva no kuzitura abo bihebeye. 

Muri make rero, amagambo ni intwaro ikomeye ituma urukundo rwa babiri ruryoha, ninayo mpamvu kuyakoresha nyuma y’akabariro nk’uko tugiye kubigarukaho ari byiza cyane. 

Amwe muri ayo magambo ushobora kwifashisha uvomerera umubano wanyu ni aya: 

1.Wooow ! Mbega ukuntu byari byiza we. 

Iri ni ijambo rito , ryoroshye kurivuga kandi ryiza cyane.Iri jambo rituma uwo mwabikoranye yumva anezerewe cyane.Musome ku munwa, umwitegereze mu maso hanyuma urebe uko yifata. 

2.Nkunda uburyo uteye. 

Umukunzi mwiza , yishimira uko mugenzi we ateye, rero ntuzarambirwe kumubwira iri jambo. 

3.Ese nkore iki ngo twongere tubikore? 

Iri jambo rituma yumva ko wishimye Koko, bigatuma ahorana umutima mwiza kuri wowe ndetse mwakongera kubikora akanezerwa. 

4.Urakoze utumye niyumva nk’udasanzwe. 

Abantu iyo bamaranye igihe batangira gufata imibonano mpuzabitsina nk’inzira yo gushimirana hagati yabo. Ku mubwira aya magambo bituma ahorana akanyamuneza. 

5.Ndumva ntakuvaho. 

6.Wankoreye massage ugera no ku igufa. 

7.Utuma numva ndiho. 

Ngayo amwe mu magambo ashimisha abashakanye mu gihe barangije gutera akabariro. 

Ikindi Umugabo wawe cyangwa Umugore wawe, kumushimira kuri  buri kimwe agukorera bikomeza kuryoshya ubuzima. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *