Mu mafoto, Dore ubwiza n’ikimero by’umukobwa bivugwa ko yakoze ubukwe na Rocky. Yakuyeho gahunda ya nta Gikwe

Mu gitondo cyo kuru uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, nibwo hasakaye inkuru ivuga ko Rocky yakoze ubukwe ndetse n’amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye.

Amakuru avuga ko amazina y’uyu mukobwa ari Ishimwe Carmene

Twabacukumburiye amafoto y’uyu mukobwa watumye Rocky yivugurura ku cyemezo cyo kudakora ubukwe yari amaranye Iminsi myinshi agahitamo gukora ubukwe bitunguranye.

Tubibutse ko muri ikigihe urubyiruko muri rusange ruri kurangwa no gukoresha imvugo z’ibumvikanisha nkaho bo ubwabo nta kizere bifitiye.

Zimwe muri izi zikunze gukoreshwa n’urubyiruko rw’abanyarwanda harimo nka nta myaka ijana cyangwa ntiduteze gukora ubukwe (Nta Gikwe).

Ucyumva izi mvugo zisigaye zinumvikana mu bihangano byinshi by’abanyarwanda uhita utekereza aho urubyiruko rugana muri macye biberaho nk’abazapfa ejo bityo bagakora icyaricyo cyose ntacyo bitayeho.

Imvugo ntamyaka ijana ukiyumva bwambere uhita wumvamo igisa nko kwiheba kuko iyo umuntu ageze aho yumva ko nta kuramba afite nyuma yabyo usanga hashibukiraho ibikorwa bikunze gukemangwa.

Urubyiruko rusigaye rukora burikintu rwitwaje imvugo ntamyaka ijana iyo urebye ku basoma agasembuye bo usanga bagasoma bakarengera abenshi kakabagira imbata zako aho basigara batagishobora kwicunga.

Indi mvugo ni Ntagikwe cyangwa ngo ntiduteze gukora ubukwe aha iyo urebye cyane ku mbuga nkoranyambaga usanga abenshi mu rubyiruko bashyize imbere imvugo igaragaza ko ntabukwe abenshi bazakora.

Kurubu mu Rwanda hamaze kugaragara imwe mu mipira yanditseho ”nta gikwe” bigasunikira abenshi mu rubyiruko kwishora mu ngeso mbi zirangajwe imbere n’ubusambanyi bukomeje gufata indi ntera mu rubyiruko rw’iyi minsi.

Iyo uganiriye n’abakuze kuri iyi ngingo usanga abenshi bavugako mu myaka 18 kugeza kuri 25 abenshi muribo babaga bamaze kurushinga bavugako uwagezaga imyaka 25 atarashaka byabaga ari ikibazo cyane ku muryango we.

Gusa nanone iyo uganiriye n’urubyiruko usanga bagaruka ku mbogamizi bahura nazo bigatuma badashinga ingo mu myaka yo hasi zimwe murizo bagarukaho harimo ikibazo cy’ubukene.

Bavugako ibyo abo babyeyi baba bavuga ntaho bihuriye n’ibyiyiminsi doreko bavugako mu gihe cyabo bahabwaga imitungo ndetse bakanafashwa burikintu n’ababyeyi mu gihe babaga bagiye kurushinga.

bitandukanye nubu aho bavugako umusore cyangwa umukobwa ugiye kurushinga yimenya kuri buri kimwe ugasanga uruhare rw’ababyeyi rusa nurutakiriho.

Mu mafoto, Reba ubwiza, Uburanga, n’ikimero bya Ishimwe Carmene washyize iherezo kuri “Nta Gikwe”.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *