Umukecuru w’imyaka 61 witwa Cheryl McGregor yatangaje benshi ubwo yahishuraga ko ari mu rukundo n’umusore w’imyaka 24 witwa Quran McCain bahuye bwa mbere ubwo uyu musore yari afite imyaka 15 y’amavuko.
Uyu mukecuru n’umukunzi we basubije bikomeye ababanyega kuko uyu musore yamwambitse impeta ndetse ngo baritegura gukora ubukwe bakabana.
Nubwo uyu mukecuru arusha imyaka 37 uyu mukunzi we,yavuze ko batangiye gukundana mu mwaka ushize.
Nubwo uyu musore ari muto cyane ugereranyije n’abana b’uyu mukecuru bakundana,ngo mu gutera akabariro bararyoherwa kuko ngo bafite ubuhanga bihariye bubibafashamo.
Uyu mukecuru yavuze ko atigeze acibwa intege n’ibitutsi by’abantu bamwibasiye ubwo yashyiraga hanze amafoto ari kumwe n’uyu musore bakundana.
Uyu musore yagize ati “Nubwo imyaka yacu itangana,ntabwo tujya tubitekerezaho kuko Cheryl afite umuhate w’abakiri bato,ubuzima n’umutima.Ikintu kibi nuko naba mukoresha cyangwa se ntuma afata imyanzuro adashaka.”
Mukecuru Cheryl yagize ati “Biratandukanye kandi birashimishije.N’umusore unyitaho cyane kandi ntekereza ko abifashwamo nuko akiri muto”.
“Ntabwo ibyo nabibona ku wundi muntu. Agira amarangamutima cyane kandi icyo kintu sinakirwanya…. Akunda kunyereka ko anyitayeho cyane.”
Aba bombi barakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko ku rubuga rwabo rwa TikTok, @ttvleolove_3, bakurikirwa n’abantu 826,000 mu gihe abandi miliyoni 13 bakunze uru rubuga rwabo.
Aba bombi bakundanye ubwo bakoranaga muri resitora ya Dairy Queen itanga ibyokurya byihuse muri 2012 i Rome muri Georgia, USA.