Ku mugoroba w’ijoro rya tariki 11/8/2021, Ku isaha ya saa kumi nebyiri, itsinda ry’amabandi yitwaje imipanga n’ibyuma banize umunyamakuru amutwara telefoni ageze hirya ahura na Gitifu amutera icyuma mu mutwe aguye hasi amutwara telefoni.
Aya mabandi yari yasinze bikabije kuko yari afite inzoga zo mubwoko bita Ngufu, yari mu murenge wa Gitega, mu kagari k’Agacyamo mu mujyi wa Kigali.
Uwitwa Rugamba Yassine wari kumwe n’umunyamakuru wa Radio/tv10 witwa Ramesh Nkusi yabwiye HANGA ducyesha iyi nkuru ko bari batashye igihe baparitse imodoka hafi n’akagari k’Agacyamo babona insoresore zigera ku 8 zisagariye imodoka yabo zihita zinjirana Ramesh mu modoka umwe aramuniga undi amushikuza telefoni.
Ati: ”Bamunize mu gihe yitabara umwe amushikuza telefoni, nanjye undi aranyataka mpita nsohoka mu mudoka, ndi kugundagurana nawe mbona Ramesh nawe yavuyemo afite umwe mu maboko ari gutabaza, ubwo twari mu mirwano haje abandi benshi bitwaje imipanga bwira Ramesh ngo hunga baragutema, amahirwe bamuteye icyuma mu ijosi baramuhusha ubundi yari kuhasiga ubuzima”.
Uyu Rugamba yakomeje avuga ko we yagize amahirwe telefoni ibandi ryamufashe arirusha imbaraga arayisigarana.
Ati: “Aya mabandi twayanesheje agenda avuga ko noneho bahuye n’abicanyi babarenzeho”.
Ubwo batabazaga inzego z’umutekano zirimo Polisi zahise zitabara vuba ariko basanga aya mabandi yarangije gucika yerekeza mu murenge wa Rwezamenyo.
Uwitwa Ernest Ndayishimiye wagizwe Gitifu w’agakari k’Agacyamo wanatabaye mu bambere uyu munyamakuru yibwa, yavuze ko aya mabandi amaze gutera icyuma Gitifu mugenzi we bakorana witwa Eugene Bizimana.
Ati: ”Ubu tuvugana Eugene dukora nawe ajyanwe kwa muganga, aya mabandi ageze hariya hirya muri Rwezamenyo ahura na Gitifu atashye amuteye icyuma mu mutwe amahirwe ntapfuye, ariko amutwaye telefoni”.
Uyu munyamakuru polisi yamutabaye yamubwiye gutanga ikirego muri RIB ubundi aya mabandi agashakishwa, yaje gutanga ikirego kuri RIB station ya Ragareti mu mujyi yitwaje umwe mu mwenda yambuye ibandi rimwe mu gihe bagundaguranaga ndetse n’icyuma bamuteye bakamuhusha.
Abaturage bari aha byabereye cyane abo mu murenge wa Gitega barasaba leta kongera gufata aya mabandi kuko yongeye gukaza umurego aho baba bigamba ko barekuwe.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k