Mukankiko Yahishuye uko Cyuma Hassan yakoranaga n’imitwe Irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda mu Kubafasha urugamba rwo guhirika FPR

Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan nyir’igitangamakuru ishema TV aheruka gukatirwa n’Urukiko Rukuru igihano cyo gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo guhamywa ibyaha bine birimo n’icyo gusagarira inzego z’umutekano.

Ibyaha uyu musore yari akurikiranyweho byose byakozwe muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.

Nyuma yaho cyuma Hassan akatiwe igihano cyo gufungwa imyaka irindwi n’izahabu ingana na Miliyoni eshanu (5.000.000), benshi mu bantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’urwanda bavugije induru karahava.

Bamwe muri bo ntibabuze no kuvuga ko batatunguwe n’ifungwa rya cyuma Hassan ngo kuko nyuma ya Idamage, Karasira, Theoneste n’abandi bafatanwe hakiyongera na Hakizimana Rashid bari biteguye ko hakurira ho Cyuma Hassan.

Ku rurundi ruhande  Mukankiko Sylvie umwe mu bategarugori baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda umaze kuba ikimenyabose muri Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze kubera ibiganiro akunda gutegura by’ibanda ku gusebya  ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse ibi biganiro akaba abikora arimo yumva indirimbo z’umuhanzi Bikindi zuzuyemo amacakubiri, yahishuye uburyo Cyuma Hassan yashutswe n’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kugirango ajye abasha kubakorera inkuru ziharabika ubutegetsi  bw’u Rwanda mucyo  bise “Kubafasha urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa FPR”.

N’ubwo yirinze kuvuga byinshi Mukankiko Sylvie, yumvikanye ashyira hanze amwe mu mazina y’Abantu bashinze amashyaka arwanya ubutegetsi bw’urwanda  baba hanze yemeza ndetse ashimangira ko aribo bashutse Cyuma Hassan bamuha amafaranga bigatuma afungwa mu gihe bo bari kudamararira mu bihugu  by’uburayi.

Yagize ati: ”Mureke gusenya ibintu byose byangijwe n’abantu bakuru. Ubu noneho ngiye kuvugisha ukuri, abo ni abantu bahoze muri MRND, CDR ndetse hari n’abahoze muri FPR bakaba barariye izo ngoma zose, none ubu nibo bari kudukoresha amakosa”.

“Abantu bapfuye ubusa bapfa udufaranga tw’intica ntikize none byose birimo kwitura kuri Cyuma na Theo w’umubavu, akaba aribo bajya muri gereza twe twabashutse twicaye hanze turimo duhitinga kuri za zoom!”

“Abantu nka Mukamugema, Famille yo kwa Mbonyumutwa, Padiri Nahimana Thomas murekere aho gushukana”.

Mukankiko akomeza avuga ko n’ubwo Cyuma yishinze amafaranga y’abantu baba muri Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze yagerageje kumugira inama kenshi, ariko buri gihe akamusubiza ko we ntacyamukoraho ngo kuko akomeye.

Ati: “Muramukubita amafaranga yarangiza nawe agasakuza, ngo ndakomeye bajya kumufunga bwa mbere naramubwiye nti: ‘Wakwitonze ukarema umurongo umwe ugenderaho?’,  undi nawe ati: ‘Oya rwose nge ndakomeye ntacyo naba’”.

“Yakubisemo nk’amezi umunani akimara gufungurwa ndongera ndamubwira nti: ‘ntago nakubwiye, wakwitonze tukareba ukundi tubicangacanga neza’, yarambwiye ati: ‘amafaranga wariye hari ayo wari wakoreye?’ Ejo bundi naramubwiye nti: ‘waretse tukareba uburyo tubigenza ukareba uko wava aho. Ndabivuga uko biri’”.

Mukankiko akomeza abwira bagenzi be baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kureka gushuka abantu nka ba Cyuma na bagenzi be bari mu Rwanda babagira ibikoresho mu nyungu zabo, ahubwo abasaba ko niba ari abagabo bagakwiye kureka  kuvugira aho bicaye i burayi bakaza gukorera politiki yabo mu Rwanda

Aragira ati: “Niba muri abagabo mumanuke mujye mu Rwanda, buri wese aravugira aho yicaye ariko mwarangiza mugashuka abantu nka ba Cyuma Hassan, none ubu kuri Channels zanyu buri  wese aravuga ibyo yavuganye nawe mbere y’uko afungwa. Ayo mafaranga se muzongera kuyamuha mute?”

Nyuma y’aya magambo ya Mukankiko wiyise umutabazi abamukurikirana ku rubuga rwe rwa facebook bunzemo bavuga ko mubyo yatangaje ntagitangaza kirimo ndetse ntan’igishya ngo kuko n’ubundi Abanyarwanda baba muri Diyasipora basanzwe bazi ko Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yari asanzwe ari igikoresho cy’abapawa babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baherereye hirya no hino ku isi.

Ikindi ngo ni uko Ishema TV ya cyuma Hassan ifite aho ihuriye n’ishyaka Ishema Party rya Padiri nahimana Thomas uheruka kumara umwaka wose abika perezida w’u Rwanda Paul Kagame abeshya ko yitabye imana akaba yaranashinze guverinoma yise ko ikorera mu buhungiro ngo agamije guhangana n’ubutegetsi buri mu Rwanda.

Izina Ishema TV Cyuma Hassan akaba yararihawe na Padiri nahimana Thomas kugirango barisanishe n’ishyaka rye Ishema Party rikorera mu buhungiro nyuma yo kumwemerera inkunga y’amafaranga, byatumye Cyuma Hassan ahita abisamira hejuru nk’uko byakomojweho na Mukankiko.

Tubibutse ko Ubushinjacyaha bwaregaga Cyuma Hassan icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.

Ubwo yafatwaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko yari yarenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo. Icyo gihe byavuzwe ko “yafashwe arwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ari umunyamakuru amabwiriza atamureba”.

Icyo gihe yarafunzwe ariko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru.

Urukiko Rukuru rwavuze ko ibyangombwa by’itangazamakuru yakoreshaga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru rwagaragaje ko rutabyemera kandi ko rutamufata nk’umunyamakuru.

Amakarita yafatanywe Urukiko rwemeje ko aranga Ishema TV, Shene ye ya Youtube, kandi ko yanditswe muri RDB nk’ikigo gusa ariko uru rwego rushinzwe iterambere rukaba rudatanga uburenganzira ko uwarwanditsemo akora itangazamakuru byemewe.

Rwavuze ko kuba yari afite ikigo cyitwa Ishema cyanditswe mu Rwanda, bitamuha uburenganzira bwo kwitwa umunyamakuru ngo akore itangazamakuru mu buryo bw’umwuga.

Mu kwiregura, Cyuma yavuze ko hari ibigo yakoreye bizwi birimo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, mu ishami ryacyo rya Musanze, urukiko rwavuze ko nta shingiro bifite kuko bidahuye n’ibyo aregwa.

Urubanza rwe mu bujurire rwaburanishijwe bwa mbere mu Ukwakira 2021.

Urukiko rwategetse ko ahita afatwa agafungwa kandi agatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/wD1JUJTenqk

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *