Mu karere ka Musanze hakomeje gukwirakwira inkuru ya bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe n’abakobwa ndetse n’abagore batagira abagabo baba bonyine baje gutura mu gasantere kabo bakaba benda kubamaraho abagabo.
Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze, bari kuvuga ko abagabo babo batakibikoza kubera bararuwe n’abakobwa bava mu mujyi wa Kigali.
Aba bakobwa cyangwa abagore barikodeshereza bigatuma abagabo bajya mu nzu zabo bakabafata neza bikarangira bikundaniye.
Umwe mu baturage bemeye kuvugana n’itangazamakuru barimo uwitwa Mukamana Claudine, utuye mu mudugudu wa Kadahenda, umurenge wa Kimonyi, avuga ko umugabo we yamutanye abana bane.
Ati: “Umugabo wanjye yansabye kujya kuzana isambu iwacu? Mubwira ko ntayibona ahita ambwira ko yabonye uyizana ahita ansezerera ajya gushaka undi mugore ansigira abana bane none naramubuze”.
Undi witwa Bahati Savelina, nawe avuga ko umugabo we babyaranye yamutanye abana babiri.
Mu magambo yuzuye agahinda, yagize ati: “Twagurishije isambu twahawe na leta amafaranga angana na miliyoni 22, none amafaranga yose uyu mugabo akaba yarayatwaye akigira mu bagore”.
Uyu mugire akomeza avuga ko we asigaye aba mu nzu ishaje avugako igiye kumugwaho.
Aba bagore bakomeza bavuga ko abagabo babo bararuwe n’abakobwa bavuye mu mujyi wa Kigali bikodeshereza mu isantere ya Kadahenda,
Umwe muri bo yagize ati: “Indaya zavuye Kigali, zitumazeho abagabo, umugabo ugiyeyo zimokoresha imibonano mpuzabitsina kuburyo budasanzwe kuko umugabo uvuyeyo aza atakikoza uwo bashakanye, aba bakobwa bararuye abagabo twumva leta yabafatira ibihano”.
Ni mu gihe Aba bagabo bo muri kano gace, bavuga ko bata abagore babo kubera babasuzugura.
Umwe ati: “Umugore yagusuzugura ugakora iki? Aho kumukubita ugafungwa uhitamo kumuta”.
Avugana n’itangazamakuru Ramuri Janvier, umuyobozi w’akarere ka Musanze yavuze ko iki kibazo cy’ubuharike kitari muri Kimonyi gusa.
Agira ati: “Ubuharike bwiganje hose muri Musanze, ariko turimo gushyiramo imbaraga twigisha abaturage kubana neza, cyane cyane turi kubashishikariza gusezerana byemewe n’amategeko”.
Iki kibazo cy’ubuharike bwiganje muri Musanze kiri mu miryango ibana itarasezeranye mu mategeko, akeshi bitera amakimbirane, intonganya, kurwana, ubukene bukabije, ndetse bikagira ingaruka ku bana kuko benshi bakura badafite uburere bwa kibyeyi.
Ni ikibazo inzego z’ubuyobozi zitahwemye kuvuga ko ziri kugikurikirana no kugicyemura Aho ahenshi mu mirenge y’igihugu hagiye hasezeranywa abantu bari basanzwe babana batarasezeranye byemewe n’amategeko.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ