Musanze: Hamenyekanye Ibisubizo bya muganga ku mwana wiga mu mashuri abanza wafashwe ku ngufu n’ufite virusi ya SIDA.

Hamaze kumenyekana ibisubizo bya muganga ku mwana wasambanyijwe ku ngufu n’ufite virusi ya SIDA, ababyeyi b’umwana bariruhukije cyane. Ni nyuma yuko basanze umwana wabo atarandujwe iyi virusi.

Akanyamuneza ni kose ku maso ya Niyibizi Elyseus uzwi aho atuye nka Zakayo, umubyeyi w’umwana w’umukobwa bikekwa ko yafashwe ku ngufu n’uwitwa Maniraguha Wellars uzwi nka Kibisi, usanzwe afite virusi ya SIDA.

Ni mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, yari wafashwe ku ngufu ubwo ababyeyi bari bamutumye kwa mukuru we mu gitondo nkuko inkuru ya BWIZA ikomeza ibivuga.

Ni mu gihe byemejwe na muganga ko yafashwe kungufu n’uyu Kibisi ufite ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse akaba yari asanzwe afata imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi.

Nyuma yo gukurikirana iki kibazo, umwana akajyanwa kwa muganga, ndetse agatangira gufata imiti ituma atandura mu mezi atatu ashize, abaganga basanze uyu mwana nta bwandu afite.

Zakayo yatangarije kiriya gitangazamakuru ko ibizamini bya muganga nyuma yo gufata imiti k’umukobwa we, byagaragaje ko umwana nta bwandu bwa virusi ya SIDA afite.

Zakayo ati: “Muganga yamusuzumye ku nshuro ya nyuma atubwira ko umwana atandujwe ubwo yafatwaga ku ngufu”.

“Ni inkuru nziza ubu turishimye nyuma kumara amezi atatu ari kunywa imiti tugasanga nta bwandu bwa Virusi itera SIDA. Ubuzima buzakomeza nk’ibisanzwe kuko twari duhangayitse”.

Uyu mubyeyi akomeza agira ati: “Iyo dusanga yaranduye twari kubyakira ariko dufite intimba ikomeye. Twari kumufasha bisanzwe kugira ngo agumane ibyishimo”.

Ku ngingo yo guhabwa ubutabera ku mwana we wafashwe ku ngufu, Zakayo avuga ko “N’ubwo ataraburanishwa ariko twizeye ko urukiko ruzamutegeka, ruzakora akazi karwo”.

Uyu mubyeyi agira inama abandi babyeyi kumenya ibyo abana barimo, bahugiyemo bakabacunga, bakabarinda ihohoterwa.

Asaba ko ababyeyi bahita bajyana abana kwa muganga igihe basambanyijwe ku ngufu kugira ngo bafashwe, ingingo avuga ko ariyo yatumye umwana we atagerwaho n’ingaruka zo kwanduzwa indwara Kibisi wamufashe ku ngufu yari afite cyane ko ngo yanamukomerekeje.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *